AP24337544978565-1733232748

U Bubiligi bwahamijwe icyaha cyibasiye inyokomuntu

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Bruxelles mu Bubiligi, rwahamije Leta y’iki gihugu icyaha cyibasiye inyokomuntu cyo gutandukanya abana n’ababyeyi babo, mu gihe cy’ubukoloni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni icyemezo cyafashwe ku wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2026, gishimangira urubanza rwari rwaciwe bwa mbere mu 2024, rwahamije ko ibikorwa byo kwambura abana imiryango yabo hagati ya 1908 na 1960 byari ibikorwa by’ivangura n’ihohoterwa rikabije ryakorewe abaturage ba Congo.

Iki kirego cyatanzwe mu 2021 n’abagore barindwi barimo Monique Bitu Bingi, Léa Tavares Mujinga, Noëlle Verbeken, Simone Ngalula na Marie-José Loshi, bavuga ko bakuwe ku babyeyi babo bakiri bato bafite hagati y’imyaka ine n’irindwi.

Aba bagore bavuga ko hagati ya 1945 na 1950 bajyanywe ku ngufu mu bigo by’imfubyi byayoborwaga na Kiliziya Gatolika, aho batandukanijwe na ba nyina kubera ko bari abana bavutse ku bagabo b’Ababiligi n’abagore b’Abanye-Congo.

Abana nk’aba, bavuga ko bageraga hafi ku 2000, bakurwaga muri sosiyete kubera ko isura yabo yagaragazaga inkomoko ivanze y’abazungu n’abirabura, ibintu byafatwaga nk’ibisebo ku butegetsi bw’abakoloni b’u Bubiligi.

Mu 2017, Kiliziya Gatolika yasabiye imbabazi abo bana n’imiryango yabo kubera uruhare ibigo byayo byagize muri icyo gikorwa. Mu 2019 na bwo Leta y’u Bubiligi yemeye ayo mateka mabi y’ubukoloni, isaba imbabazi ku mugaragaro.

Icyakora, abareze bavuze ko imbabazi zonyine zidahagije, basaba ko bahabwa indishyi z’akababaro.

Buri umwe yasabye impozamarira ingana na 50,000 by’Amayero, asaga miliyoni 84 Frw.

Nyuma yo gutsindwa mu rubanza rwa mbere, Leta y’u Bubiligi yajuririye mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Bruxelles, ariko narwo rwemeza ko icyo gihugu kigomba kubazwa ibyo byaha no gutanga impozamarira ku bahohotewe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *