Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye ku cyicaro gikuru cya polisi ku Kacyiru, Umuyobozi Mukuru w’umutekano w’abaturage muri Qatar, Major General Mohammed Jassim Al-Sulaiti, ari kumwe na Mansour bin Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri, Ambasaderi w’Igihugu cya Qatar mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu abayobozi bombi bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye busanzwe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

Biteganyijwe kandi ko izi ntumwa za Qatar zizanitabira umuhango wo kwizihiza urugendo rw’imyaka 25 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe.


