Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zongeye kwibasirwa n’ibirego bishya biyishinja uruhare rukomeye mu ntambara yo muri Sudani zifasha uruhande rurwanya leta binyuze mu kurushakira abacanshuro.
Raporo yashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri, itariki ya 26 Gicurasi 2026, na Human Rights Watch, abacanshuro bo muri Colombia baherewe akazi muri UAE bivugwa ko nyuma boherejwe kurwana ku ruhande rw’inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF), umutwe witwara gisirikare ushinjwa ibyaha by’intambara i Darfur.
Uyu muryango uvuga ko uharanira uburenganzira bwa muntu, wavuze ko wakusanyije ibimenyetso byerekana ko abo barwanyi banyuze mu birindiro by’Ingabo za UAE mbere yo koherezwa muri Sudani gufasha RSF.


