Sobanukirwa n’indwara y’imitezi ikunze gufata abasambana mu kajagari

Sangiza iyi nkuru

Imitezi n’indwara ikunze kwandurira mu mibonano mpuzabitsina ikozwe mu kajagari bikaba n’intandara yo kuba umwana yavuka ayanduye mu gihe umugore asamye yarayanduye.
Bacterie
Iyo hakozwe imibonano mpuzabitsina idakingiye kimwe n’izindi ndwara, bizahaza uyirwaye gusa aho itandukaniye n’izindi ndwara nka SIDA,nuko yo iyo uyirwaye agannye muganga ikira.
Ubusanzwe iyi ndwara iterwa na Bagiteri (Bacterie) Neisseria gonorrheae, ikaba ikura ku buryo bworoshye iyo igeze ahari ururenda mu mubiri.
Bivuze ko iyi mikorobi ikura cyane iyo igeze mu myanya ndangagitsina y’umugore, mu nkondo y’umura, mu mura, no mu miyoborantanga, ku bagore.
Ku bagabo yororokera cyane mu muyoboro w’inkari, ari naho hanyura amasohoro,iyi bagiteri kandi ishobora no gukurira mu kanwa ku bakora imibonano mu kanwa, mu kibuno ku batinganyi, no mu muhogo.
Kugaragaza ibimenyetso kw’iyi ndwara ku bagabo akenshi usanga bigaragara hagati y’iminsi 2 n’iminsi 10 nyuma yo gukora imibonano idakingiye, mu gihe ku bagore bo mu gitsina hasohokamo ibisa n’umweru cyangwa umuhondo umeze nk’uvanzemo icyatsi, kubabara mu kiziba cy’inda, kokerwa cyane iyo uri kunyara, gutukura amaso akazamo n’imirishyi,…..
Kuvura imitezi hifashishwa imiti yo mu bwoko bwa antibiyotike. Muganga niwe uzagena niba uri buhabwe ibinini cyangwa ugaterwa inshinge. Bizaterwa n’igihe umaze ugaragaje ibimenyetso, n’uburyo mikorobe zingana muri wowe, nyuma yo gupima ibizami
Bizaba byiza ko uwo mwakoranye imibonano nawe avurwa kugirango atazongera kukwanduza cyangwa akaba yakwirakwiza indwara mu bandi.
Mu gihe uri gufata imiti ntiwemerewe gukora imibonano, unayikoze wakoresha agakingirizo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *