FARDC-OK

Ba ‘Hiboux’ barenga 600 ba FARDC mu Burundi

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko muri iki cyumweru iki gihugu cyakiriye abasirikare babarirwa muri 637 bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazwi nka ‘Hiboux’.

Amasoko ya BWIZA yemeza ko bamwe muri aba basirikare bari mu mujyi wa Gitega, mu gihe abandi ngo bamaze koherezwa mu bice byegereye u Rwanda birimo Kirundo na Mabayi, mu ntara ya Butanyerera.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyajyanye aba basirikare kabuhariwe mu Burundi, ariko bitekerezwa ko kujya kwabo muri iki gihugu byaba bifitanye isano n’ibitero ihuriro ry’ingabo za FARDC n’iz’u Burundi bari gutegura ku mutwe wa AFC/M23, ndetse n’intambara Gitega bivugwa ko imaze igihe itegura gushoza ku Rwanda.

Ni umugambi u Burundi buhuriyemo n’ibihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Bubiligi.

Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi, ThĂ©rence Ntahiraja, mu minsi ishize ubwo yabazwaga niba igihugu cye kiri mu mugambi wo gutera u Rwanda mu rwego rwo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame, yaciye amarenga y’uko uwo mugambi uriho.

Ati: “None wowe urebye intureka n’akajagari kari aha mu karere gaterwa n’igihugu cy’u Rwanda, aho u Rwanda rwahonyoye amategeko mpuzamahanga agenga imipaka y’ibihugu n’ubusugire bw’ibihugu, kumva ko u Rwanda rwaterwa n’abagamije guhagarika izo ngorane rurimo rurateza mu karere hari igitangaza cyaba kirimo?”

Uyu kandi yumvikanishije ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bahunze igihugu mu 1996 batahuke.

Yunzemo ati: “Nibaza ko Abanyarwanda ku bibi byinshi byakozwe na Leta yabo bagomba kwitegura ko bashobora n’abo birukanye b’Abanyarwanda.”

Amakuru kandi avuga ko uyu mudipolomate ari we wahawe na Gitega inshingano zo kuba umuhuzabikorwa w’abafite umugambi wo gutera u Rwanda, barimo abiganjemo mu bihugu by’i Burayi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime PrĂ©vot, mu kwezi gushize yahakanye ko igihugu cye kimaze igihe giha u Burundi intwaro zo kuzifashisha mu gutera u Rwanda, n’ubwo amakuru atandukanye yemeza ko Bruxelles yahaye gitega intwaro zirimo za drone n’imbunda z’imisada.

Amakuru avuga ko isonga ry’abo u Burundi na Leta ya Kinshasa bakomeje gushyira imbere ngo bazayobore u Rwanda mu gihe umugambi wabo wo kurutera waba uciyemo, harimo Jean-Luc Habyarimana usanzwe ari umuhungu wa Habyarimana JuvĂ©nal wahoze ari Perezida w’u Rwanda.

Amakuru yizewe agera kuri BWIZA yemeza ko kuva muri Mata uyu mwaka, Jean-Luc yakoreye ingendo hagati ya Kinshasa na Bujumbura inshuro zirenze imwe, ndetse muri iki cyumweru yari i Burundi aho yari yaherekejwe n’umukuru w’ubutasi bwa Congo Kinshasa, Lt. Gen Jacques Kyalingonza Nduru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *