Ikipe ya APR FC yamaze gutandukana n’abakinnyi batatu b’abanyamahanga, nyuma yo gusoza amasezerano yari ifitanye na bo.
Abatandukanye n’iyi kipe barimo umunya-Maurtanie Mamadou Sy, cyo kimwe n’abanya-SĂ©nĂ©gal Aliou SouanĂ© na Mahamadou Lamine Bah.
Mu myaka ibiri ishize ni bwo aba bakinnyi bari bageze muri APR FC.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yanze kubongerera amasezerano, nyuma yo kudatanga umusaruro bari bitezweho ahanini bitewe no kubura umwanya uhagije wo gukina.


