20260606_152020_copy_1000x750

PM Dr. Nsengiyumva yijeje ingamba zo kurinda Abanyarwanda umutwaro w’izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yijeje Abanyarwanda ko Leta izakomeza gufata ingamba zigamije kubarinda umutwaro w’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga ryatewe ahanini n’intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwo Hagati.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Kamena, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’amasaha make Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rutangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byasize litiro ya mazutu izamutseho Frw 712, nyuma yo kuva kuri Frw 2,205 ikagera kuri Frw 2,927.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yasobanuye ko n’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku isoko mpuzamahanga bikomeje kuzamuka, Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kugabanya umutwaro wari kugera ku baturage binyuze muri gahunda ya nkunganire.

Yavuze ko Leta iri gukoresha ubushishozi mu gufata ibyemezo bijyanye n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo ubuzima bw’abaturage budahungabana.

Ati: “Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ibiciro bitazamuka cyane ariko tuzanareba ku isoko uko bimeze. Ni icyemezo kiba cyafashwe mu bushishozi, tumaze kureba ibyo bintu byose.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byatangajwe ku wa Gatanu birimo nkunganire ya Leta ingana na 18,5%, asobanura ko iyo nkunganire itaza kubaho, litiro imwe yari kugura Frw 3,581 aho kuba Frw 2,927.

Yavuze kandi ko Leta ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubwikorezi rusange, nk’imwe mu nzira zo kugabanya amafaranga abaturage bakoresha mu ngendo no kugabanya ingaruka z’izamuka rya peteroli.

Dr. Nsengiyumva yavuze ko izi ngamba zatangiye gutanga umusaruro, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, aho umubare w’abakoresha bisi mu ngendo za buri munsi wiyongereyeho 15%.

Ati: “Abitabiriye kugenda na bisi biyongereho 15% kandi tuzakomeza kugenda dushyiraho uburyo butuma bakomeza kuba benshi.”

Minisitiri w’Intebe yanagaragaje ko Leta yashyizeho nkunganire ku biciro by’ingendo rusange kugira ngo abaturage badahura n’izamuka rikabije ry’amafaranga y’urugendo.

Yatanze urugero rw’umugenzi ukora urugendo rwa Nyabugogo-Musanze, avuga ko yakabaye yishyura Frw 4,281 iyo hatabaho nkunganire ya Leta, ariko ubu akaba yishyura Frw 3,821 Frw, ibivuze ko leta imwunganira Frw 460.

Dr Nsengiyumva yashimangiye ko Leta yiteguye gukomeza gukurikirana uko ibiciro bihagaze ku isoko mpuzamahanga no gufata ingamba zikenewe kugira ngo ubukungu bw’Igihugu budahungabanywa n’ibi bibazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *