Mu bice bimwe by’isi, usanga hari umuco udasanzwe aho umugore ashobora kubana n’abagabo barenze umwe icyarimwe. Ubu buryo buzwi nka Polyandry, bukaba budakunze kuboneka mu bihugu byinshi, ndetse henshi amategeko ntabyemera.
Muri Tibet, ubu buryo bwigeze kuba umuco usanzwe cyane cyane mu bice by’imisozi. Akenshi abavandimwe b’abagabo bashakanaga umugore umwe kugira ngo ubutaka bw’umuryango budacikamo ibice byinshi. Ibi byafashaga umuryango gukomeza kugira umutungo uhagije wo kubeshaho abagize urugo.
No muri Nepal, cyane cyane mu bice by’imisozi miremire, hari aho usanga umugore ashakana n’abavandimwe b’abagabo. Uyu muco wafashaga imiryango guhangana n’ubuke bw’ubutaka bwo guhinga no kugabanya amakimbirane ashingiye ku izungura.
Mu Buhinde, nubwo amategeko atabyemera, raporo zitandukanye zigaragaza ko hari uturere tumwe na tumwe tugikurikiza uwo muco kubera impamvu z’ubukungu n’imigenzo ya kera.
Muri Kenya na ho hagaragaye amakuru y’imiryango imwe n’imwe ikurikiza uburyo budasanzwe bwo kubana, aho umugore ashobora kugira abagabo benshi bamufasha mu nshingano z’urugo n’iz’imibereho, nubwo atari umuco usanzwe mu gihugu hose.
Nubwo Polyandry ikiri gake cyane ku isi, igaragaza uburyo imico n’imibereho y’abantu bitandukanye bitewe n’aho batuye n’ibibazo bahura na byo.


