Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero bishya ku ntego za gisirikare muri Iran, mu gihe umwuka w’intambara ukomeje kuzamuka hagati y’impande zombi.
Ibi bitero byagabwe nyuma y’amasaha make Perezida Donald Trump atangaje ko Amerika izakoresha “imbaraga zikomeye cyane” mu gihe Iran yakomeza ibikorwa Washington ifata nk’ubushotoranyi.
Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko ibyo bitero byibanze ku bikorwaremezo bya gisirikare bya Iran, birimo uburyo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere, radar ndetse n’ibindi birindiro biri hafi y’umuhora wa Hormuz.
Washington ivuga ko ibi bikorwa bigamije gusubiza ibitero Iran iherutse kugaba ku birindiro by’ingabo zayo mu kigobe, ndetse no kugabanya ubushobozi bwayo bwo gukomeza kurasa cyangwa kugaba ibitero bishya.
Mbere y’ibi bitero, Perezida Donald Trump yari yavuze ko igihugu cye “kizakubita Iran bikomeye cyane” mu gihe cyose hakomeza ibikorwa by’intambara cyangwa ubushotoranyi.
Iyi mvugo yakurikiwe n’itangazo ry’uko igisirikare cya Amerika cyahawe uburenganzira bwo gusubiza ku buryo bukomeye ibitero byose byibasira inyungu za Amerika mu karere.
Ku ruhande rwa Iran, abayobozi bayo bahise bamagana ibyo bitero bashinja Amerika gukomeza gushotorana no gushaka kongera umwuka w’intambara.
Tehran yaburiye ko izasubiza “mu gihe gikwiye”, inavuga ko ibikorwa bya Washington bishyira mu kaga ibiganiro byari bigamije kugabanya ubushyamirane mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ibi bitero byatumye umwuka w’umutekano urushaho kuba mubi muri Hormuz, mu gihe aka gace gafatwa nk’agafite akamaro kanini mu bucuruzi mpuzamahanga bwa peteroli.
Abasesenguzi bavuga ko uko intambara yakomeza kwiyongera, byagira ingaruka ku biciro by’ingufu ku isoko mpuzamahanga ndetse n’umutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja.
Nubwo imirwano ikomeje, haracyariho n’imbaraga za dipolomasi zigerageza gushaka inzira yo kugabanya ubushyamirane hagati y’impande zombi.


