HKjqE1GX0AAoHtY

Juba: Abasirikare b’u Rwanda batanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage barenga 200

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Rwanda zigize Rwanbatt-1 hamwe n’abapolisi b’u Rwanda (RWA-FPU III) bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, ku bufatanye n’ Umuryango witwa Society for Family Health, kuwa Kane, batanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage barenga 200 bo mu gace ka Gudele i Juba muri Sudani y’Epfo.

Iki gikorwa kirakomeza uyu munsi n’ejo, kikaba kirimo serivisi zitandukanye z’ubuvuzi zirimo kwisuzumisha indwara rusange, ubuvuzi bw’amenyo, gukoresha ultrasound ku bagore batwite, ndetse n’ubuvuzi bw’amaso.

R7I7310.JPG

Maj. Gerard Bahati Murasandonyi, Umuganga Mukuru wa Rwanbatt-1, yavuze ko ubufasha batanga ku baturage bo mu gace bakoreramo bujyanye n’inshingano zabo z’ingenzi zo kurinda abasivili, binyuze mu bikorwa bigamije gufasha abaturage.Yongeyeho ko iki gikorwa kizafasha abaturage  kwisuzumisha, kuvurwa no guhabwa imiti y’indwara zirimo malariya n’ibindi bibazo by’ubuzima.

Bwana Ismail Abdu Nimaya, umuhuzabikorwa wa serivisi z’ubuvuzi mu bigo bya Leta ya Sudani y’Epfo, yashimiye ingabo n’abapolisi b’u Rwanda ku nkunga yo gutanga serivisi z’ubuzima ku buntu.

R7I7371.JPG

Yagize ati: “Dukeneye ko abavandimwe bacu bo mu Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye muri rusange bakomeza gufatanya natwe kugira ngo dukomeze kugeza izi serivisi z’ubuzima ku baturage bacu. Turishimye cyane kandi turashimira inkunga n’ubwitange budasanzwe bw’ingabo z’u Rwanda.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *