Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru bavuga ko umuhanda wa kaburimbo uhuza imirenge y’aka karere n’igihugu cy’u Burundi uri kubakwa uzabafasha gukemura ibibazo byari bimaze imyaka bibugarije, birimo ibihombo byaterwaga n’imihanda mibi ndetse no kugorwa no kugeza umusaruro ku masoko.
Uyu muhanda wa Chip Seal ureshya n’ibirometero 18 watangiye kubakwa muri Kamena 2025, bikaba biteganyijwe ko uzaba wuzuye mu Ukuboza 2026.
Mutabazi Marc, umwe mu baturage batuye muri aka gace, yavuze ko kubaka uyu muhanda ari igisubizo ku bibazo byinshi bahuraga na byo buri munsi.
Ati: “Uyu muhanda twari tuwukeneye kubera ko umuhanda ni cyo kintu cya mbere gituma ibintu byose bikorwa.”
Mutabazi yasobanuye ko imihanda yari isanzwe ikoreshwa yari yarangiritse cyane, irimo ibinogo byinshi byatezaga ibihombo cyane cyane abatunze ibinyabiziga.
Ati: “Twasangaga mu muhanda harimo ibinogo, ugasanga buri cyumweru wambara rasoro byanga bikunze. Nk’imodoka itwara imizigo yakubitaga mu kinogo rasoro ugasanga ziracitse. Uyu muhanda rero niwuzura bizajya bigabanuka ugereranyije n’uko byari bisanzwe.”
Mutabazi yavuze ko ahitwa i Gisharu mu Murenge wa Busanze hari mu hantu hagoraga cyane abatwara ibinyabiziga kubera ko umuhanda wari umeze nabi. Yongeyeho ko n’ahazwi nko mu Karamba habaga ikibazo cy’ubunyereri bwinshi, ku buryo hari igihe abagenzi n’abatwara ibinyabiziga bararaga mu nzira kubera kubura uko bakomeza urugendo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko uyu muhanda uzagira uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bw’abaturage binyuze mu koroshya kugeza umusaruro ku masoko.
Ati: “Uyu muhanda uri gukorwa kugira ngo uzafashe kugeza umusaruro ku isoko, yaba umusaruro w’icyayi, umusaruro wa kawa, umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo ariko by’umutekano umusaruro w’ibirayi, kubera ko Nyaruguru ni agace kera ibirayi. Ariko uzanafasha mu buhahirane bw’abaturage.”
Yavuze kandi ko guhitamo kuwushyiramo kaburimbo ya ‘Chip Seal’ byakozwe hagamijwe kubona igisubizo kirambye ku kibazo cy’imihanda yangirikaga vuba bitewe n’imiterere y’akarere ka Nyaruguru karangwa n’imisozi myinshi n’imvura igwa kenshi.
Ati: “Kuwushyiramo kaburimbo ni ukugira ngo uburyo bwo gufata neza imihanda bujyane n’imiterere y’akarere ka Nyaruguru, byibuze kugira ngo twizere ko ari umuhanda uzaramba nk’uko kaburimbo iba ikomeye.”
Biteganyijwe ko uyu muhanda uzuzura utwaye amafaranga arenga miliyari 16 Frw.
Uziyongera ku yindi mihanda y’imigenderano iri kubakwa muri Nyaruguru, na yo yitezweho koroshya urujya n’uruza rw’abaturage no gufasha aka karere gukomeza kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abagatuye.







