2025-07-16t131459z_1908302598_rc2knfakswfp_rtrmadp_3_congo-security-scaled

Kinshasa yagiranye ibiganiro by’ibanga n’inyeshyamba za Thomas Lubanga

Sangiza iyi nkuru

Ubutegetsi bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagiranye ibiganiro by’ibanga n’umutwe witwaje intwaro wa Convention pour la Révolution Populaire (CRP), uyobowe na Thomas Lubanga, ku buhuza bwa Uganda.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ivuga ko inama ya mbere hagati ya Kinshasa na CRP yabereye i Kampala muri Mata uyu mwaka. Kampala ni ho Lubanga atuye kuva mu ntangiriro za 2025 nyuma yo kujya mu buhungiro.

Ibi biganiro byateguwe ku busabe bwa Uganda, mu rwego rwo gushaka uburyo bwo kugabanya umwuka mubi umaze igihe hagati ya Kinshasa n’uyu mutwe ukorera mu ntara ya Ituri.

Muri ibyo biganiro, intumwa za CRP zashyikirije abahagarariye Leta ya RDC ibyifuzo bitandukanye birimo gusaba ko uwari Guverineri wa Gisirikare wa Ituri yakurwa ku buyobozi.

Intumwa za Kinshasa zagarukanye ibyo byifuzo iwabo ariko kugeza ubu nta mwanzuro cyangwa igisubizo cyigeze gitangazwa ku mugaragaro.

Hashize icyumweru kimwe ibyo biganiro bibaye, CRP yatangaje guhagarika imirwano ku ruhande rwayo.

Icyakora, amakuru avuga ko nyuma yo kubona ko nta ntambwe ifatika iri guterwa muri uwo murongo w’ibiganiro, uyu mutwe wongeye kwegera ubutegetsi bwa Uganda ubumenyesha ko ibiganiro byahagaze.

RFI kandi ivuga ko Thomas Lubanga ubwe yandikiye ubuyobozi bwa RDC abumenyesha ko yiteguye kurekura imfungwa z’intambara zifitwe n’umutwe we, ariko ko kugeza ubu nta gisubizo arabona.

Nubwo ibiganiro byari byatangijwe hagamijwe gushaka inzira ya politiki, umutekano ku rugamba ntiwigeze ugaruka neza.

Mu mpera za Gicurasi no mu ntangiriro za Kamena 2026, habaye imirwano nibura inshuro ebyiri hagati y’abarwanyi ba CRP n’ingabo za FARDC.

Thomas Lubanga yavuze ko nta gahunda afite yo gusenya umutwe wa CRP cyangwa kuwuhindura ishyaka rya politiki.

Yavuze ko abarwanyi be bakiri maso kandi biteguye guhangana n’icyo ari cyo cyose, nubwo muri iki gihe nta bitero bari kugaba.

Yasobanuye ko imwe mu mpamvu zituma bagaragaza ubwitonzi ari icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara mu gace bakoreramo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *