Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko hari imirambo y’abasirikare b’Abarundi bagwa mu mirwano yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icyurwa ihishemo amabuye y’agaciro.
Amakuru BWIZA yahawe n’amasoko yayo mu Burundi, avuga ko hari amakamyo atatu yari atwaye imibiri y’abasirikare baguye muri RDC aheruka kugezwa i Burundi, ibitari bimenyerewe kuko amakuru yemeza ko mu bihe byashize benshi mu baguye ku rugamba bahambwaga aho baguye cyangwa hafi y’aho, nyuma y’amabwiriza yari yaratanzwe na Perezida Evariste Ndayishimiye.
Imboni ya BWIZA ivuga ko iyo mibiri yabanje kugera mu kigo cya gisirikare kizwi nka ‘Camp Chinois’, mbere yo koherezwa mu kindi kigo cya gisirikare kizwi nka ‘Guantanamo’ ari nijiro.
Bivugwa ko mbere y’uko iyo mirambo ishyingurwa yabanje gukurwamo amabuye y’agaciro yari yarahishwe mu mibiri ya ba nyakwigendera, nubwo aya makuru ataremezwa n’urwego urwo ari rwo rwose rwa Leta y’u Burundi.
Bivugwa kandi ko umugambi werekeye ariya mabuye y’agaciro uhuriwemo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo cyo kimwe na Général de Brigade Elie Ndizigiye ‘Muzinga’ usanzwe ari Umugaba wungirije w’ingabo zirwanira ku butaka.
Uyu ni umwe mu banigeze kuyobora ingabo z’u Burundi zarwanye na AFC/M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.
Uwahaye BWIZA amakuru yavuze ko ikibazo cy’iriya mirambo n’amabuye yo muri Congo Kinshasa gishobora kuba kinafitanye isano n’inkongi y’umuriro iherutse kwibasira urugo rwa Gen. Muzinga; nyuma y’aho Ndayishimiye yari amaze gutahurira ibye na Prime Niyongabo.
Amakuru avuga ko uburyo bwo gutwara amabuye y’agaciro mu mirambo y’abasirikare bava muri Congo busanzwe bumenyerewe mu Burundi.
Umwe mu baduhaye amakuru utifuje ko imyirondoro ye imenyekana ku bw’umutekano we, yavuze ko buriya buryo bwanakoreshwaga kuva kera, ndetse bukaba buzwi ku izina rya “Rushingurangoba”.
Abatanga aya makuru bavuga ko no mu gihe cy’ubutegetsi bwa Pierre Buyoya ndetse no mu bihe byakurikiyeho, hari abasirikare bagwaga muri Congo bagacyurwa mu Burundi bafite ibyo bitwaga “imizigo y’abakuru”.
BWIZA ntiyashoboye kuvugana n’ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burundi ngo buyihamirize aya makuru cyangwa buyahakane.
Iki gihugu icyakora gifite ingabo zirenga 10,000 mu burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zifasha iz’iki gihugu mu ntambara zirwanamo n’imitwe ya AFC/M23 na Twirwaneho.
Ku wa Gatanu Twirwaneho na M23 bemeje ko birukanye ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa mu bice bitandukanye bikikije agace ka Minembwe, nyuma y’igihe kirekire zigerageza kukigarurira.


