Muri Afurika y’Epfo, Duduzile Zuma, umwe mu bakobwa b’uwahoze ari perezida, Jacob Zuma, yirukanwe muri MK, ishyaka rya politiki rya se. Araregwa kwangiza ubumwe bw’ishyaka, n’ubufatanye nyuma y’amakuru menshi yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga.
Kwirukanwa kwa Duduzile Zuma ngo bitanga ubutumwa busobanutse: MK (uMkhonto weSizwe) ishobora guhana umwe mu banyamuryango bayo, ndetse n’umukobwa w’uwayishinze.
Umukobwa w’uwahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yirukanwe kubera ko yangije ubumwe bw’ishyaka nyuma y’amagambo menshi yagiye avuga abayobozi b’ishyaka babona ko ari amahano. Urugero, mu ntangiriro za Kamena, ngo yitabiriye umuhango wo gushyingura umudepite wo mu ishyaka MK, mu gihe ishyaka ryari ryamuhaye amabwiriza anyuranye.
“Abanyapolitike bashimuse ishyaka”
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, mbere yo kwamagana “abanyapolitiki bashimuse ishyaka,” umukobwa wa Zuma yagize ati: “Bashobora kunyirukana, ariko ntibazigera banyambura statut yanjye y’umwe mu banyamuryango bashinze ishyaka.”
Umukobwa w’uwahoze ari perezida, Jacob Zuma, yatakaje imbaraga mu ishyaka rya MK, mu mezi ashize, aho yahatiwe kureka imirimo ye mu nteko nyuma yo gushinjwa gushakira abacanshuro u Burusiya. Akurikiranweho kandi gushishikariza iterabwoba mu gihe cy’imvururu zo mu 2021.
Ku bijyanye n’ejo hazaza he muri politiki, Duduzile Zuma ntacyo aratangaza. Ikizwi ni uko Julius Malema, umuyobozi wa EFF, ishyaka ryegereye MK mu rwego rwa politiki, yahise amubwira ko amuri inyuma, na we aramushimira.


