Iteka rya Perezida No. 33/01 ryo ku wa 3/9/2012 rigena uburyo igisirikare cy’u Rwanda cyubakitse. Umukuru w’Igihugu ari na we Mugaba w’Ikirenga ni we uri hejuru y’abandi. Minisitiri w’Ingabo ni we ukurikiraho, hakaza Umugaba Mukuru w’Ingabo, Abagaba b’Ingabo n’ababungirije, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Abayobozi ba Rejima, ba Komanda ba Burigade na Diviziyo, abayobozi b’amashuri, kaminuza n’ibitaro bya gisirikare, abayobozi bakuru n’abayobozi b’amashami mu buyobozi bukuru bw’ingabo.
Aba ni bo kandi bagize inama nkuru ya RDF, urwego rushinzwe gutanga umurongo mugari muri iki gisirikare. Iterana rimwe mu mwaka n’igihe cyose bibaye ngombwa, igafata ibyemezo ku rwego rwo hejuru birebana n’umutekano w’igihugu n’imiyoborere y’ingabo z’u Rwanda muri rusange.
Mu gisirikare cy’u Rwanda hari inzego zitandukanye, hakaba eshatu: Inkiko za gisirikare, Ubushinjacyaha bwa gisirikare ndetse na Kaminuza ya gisirikare; ziyoborwa mu buryo butaziguye na Minisitiri w’Ingabo. Hari kandi n’izindi nzego tuza kurebera hamwe, ziyoborwa mu buryo butaziguye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Bigaragara mu Iteka rya Perezida No. 33/01 ryo ku wa 3/9/2012 mu ngingo zaryo guhera ku ya 30 kugera ku ya 50.
Inzego, ibiro n’imitwe bigize igisirikare cy’u Rwanda n’imikorere yabyo

ABAJYANAMA BAKURU MU BIRO BIKURU BYA RDF
Umujyanama Mukuru mu biro bikuru bya 1 (J1): Yunganira Umugaba Mukuru w’Ingabo, abagaba b’ingabo n’ababungirije mu bijyanye n’abakozi, ubutegetsi n’imari.
Umujyanama Mukuru mu biro bikuru bya 2 (J2): Yunganira Umugaba Mukuru w’Ingabo, abagaba b’ingabo n’ababungirije mu bijyanye n’iperereza rya gisirikare n’umutekano.
Umujyanama Mukuru mu Biro bya 3 (j3): Yunganira Umugaba Mukuru w’Ingabo, abagaba b’ingabo n’ababungirije mu bijyanye n’ibikorwa bya gisirikare, igenamigambi n’inyigisho.
Umujyanama Mukuru mu biro bya 4 (J4): Yunganira Umugaba Mukuru w’Ingabo, abagaba b’ingabo n’ababungirije mu bijyanye n’ibikoresho.
Umujyanama Mukuru mu biro bya 5 (J5): Yunganira Umugaba Mukuru w’Ingabo, abagaba b’ingabo n’ababungirije mu bijyanye n’imikoranire y’igisirikare n’inzego za gisivile, uburere mboneragihugu, umuco na siporo.
IZINDI NZEGO
Ubuyobozi bw’inzego z’ubuvuzi (Medical Command): Bushinzwe kubungabunga ubuzima bw’ingabo z’u Rwanda no gukora ubushakashatsi mu by’ubuvuzi.
Ubuyobozi bw’Itumanaho n’Ikoranabuhanga mu ngabo (Communication and Information Systems Command): Bushinzwe ibibyanye n’itumanaho n’ikoranabuhanga mu ngabo z’u Rwanda.
Ibiro bikuru by’ubushakashatsi n’iterambere (Research and Development Department): Bishinzwe gukora ubushakashatsi bugamije kongerera ingabo z’u Rwanda ubushobozi mu bikoresho no mu bumenyi.
Ibiro bikuru by’igenzura (Inspectorate Department): Bishinzwe gukora igenzura risesuye rirebana n’iby’abakozi, imyigishirize, ibikoresho n’imari mu ngabo z’u Rwanda, hamwe n’izindi nshingano.
Ibiro Bikuru bishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi (Peace Support Operations Dapartment): Bishinzwe gukurikirana ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi, ingabo z’u Rwanda zitabira.
Ibiro Bikuru bishinzwe amakuru n’amateka by’Ingabo (Information, Documentation and Military History Department): Bishinzwe gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa by’ingabo, kwegeranya no gusesengura inyandiko zivuga ku mateka y’ingabo, kongera kugaragaza uko imirwano imwe n’imwe yagenze; hamwe no kwegeranya ndetse no kubika neza ibintu byo gushyingura mu nzu ndangamurage y’ingabo z’u Rwanda.
Ibiro Bikuru by’amategeko (Legal Department) Bishinzwe muri rusange ibijyanye n’amategeko mu Buyobozi Bukuru bw’Ingabo, no kugira by’umwihariko inama mu by’amategeko abayobozi bakuru b’ingabo, ndetse no guhuza ibikorwa by’abajyanama mu by’amategeko mu ngabo z’u Rwanda.
Amashuri ya gisirikare ahuriweho n’ingabo z’u Rwanda (Rwanda Defence Force Joint Schools): Ashinzwe gutanga inyigisho mu bumenyi rusange hamwe n’inyigisho za gisirikare zihuriweho n’ingabo z’u Rwanda. Iteka rya Minisitiri rigena imiterere n’imikorere by’amashuri ahuriweho n’ingabo z’u Rwanda.
IMITWE YA RDF
Ubuyobozi rusange bw’imitwe yunganira (Logistic Command): Ubu bushinzwe kunganira ingabo z’u Rwanda mu byo (ibikoresho) zikeneye mu mirwano.
Umutwe wo ku cyicaro rusange (Head Quarters): Uyu mutwe ushinzwe kuyobora abasirikare bakorera mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda hamwe n’abasirikare batijwe izindi nzego za leta.
Umutwe ushinzwe kurinda inzego nkuru za leta (Republican Guard Brigade): Uyu mutwe ushinzwe kurinda abanyacyubahiro barimo:
Perezida wa Repubulika n’umuryango we wa hafi, Perezida wa Sena, Perezida w’umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Minisitiri w’Intebe, Abakuru b’Ibihugu n’aba za guverinoma bo hanze bagendereye igihugu, Perezida watowe utaratangira imirimo n’umuryango we wa hafi, Perezida ucyuye igihe n’umuryango we wa hafi, Perezida wa Sena ucyuye igihe mu gihe kingana n’umwaka umwe, Perezida w’umutwe w’abadepite ucyuye igihe mu gihe kingana n’umwaka umwe, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ucyuye igihe mu gihe kingana n’umwaka umwe, Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe mu gihe kingana n’umwaka umwe, undi muntu wese cyangwa ahandi hantu hagenwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Umutwe w’Ingabo wihariye (Special Force Brigade): Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare byihariye n’izindi nshingano wahabwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Umutwe ushinzwe imyitwarire myiza mu gisirikare (Military Police Regiment): Ufite inshingano zo gutuma amategeko n’amabwiriza yubahirizwa mu gisirikare, no kubungabunga imyitwarire myiza mu ngabo z’u Rwanda.



4 Responses
Menya inzego zigize igisirikare cy’u Rwanda, gikesha ubunyamwuga gifite
Murakoze cyane, ariko muzatubwire ninde uyobora Special force yo mungabo z’u Rwanda ??
Mubonye ataringombwa kongera gukora inkuru mu kinyamakuru, mwansubiza kuri email yange.
Mbaye mbashimiye
Menya inzego zigize igisirikare cy’u Rwanda, gikesha ubunyamwuga gifite
Special force iyobowe na B.General Ruki Karusisi
@ Ndangamira Thaddee
Menya inzego zigize igisirikare cy’u Rwanda, gikesha ubunyamwuga gifite
Special force iyobowe na B.General Ruki Karusisi
@ Ndangamira Thaddee
Menya inzego zigize igisirikare cy’u Rwanda, gikesha ubunyamwuga gifite
Murakoze cyane, ariko muzatubwire ninde uyobora Special force yo mungabo z’u Rwanda ??
Mubonye ataringombwa kongera gukora inkuru mu kinyamakuru, mwansubiza kuri email yange.
Mbaye mbashimiye