Habonetse abantu 88 banduye Covid-19

egyhkr4wkaejlel.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 26 Kanama 2020 yatangaje ko abandi bantu 88 banduye icyorezo cya Covid-19, mu bipimo 5467 byafashwe. Aba barimo 79 bapimwe mu masoko ya Kigali. Hari kandi 3 babonetse muri Rusizi, 2 babonetse mu Karere ka Rubavu, 2 babonetse mu Karere ka Karongi, 1wabonetse mu Karere ka Nyamasheke n’undi […]

Rwanda-Burundi: Ikibazo cy’abatera igihugu kimwe baturutse mu kindi cyavugutiwe umuti

Abakuru b’inzego zishinzwe ubutasi bwa gisirikare bo mu bihugu by’u Rwanda n’u Burundi, bemeranyije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke wakunze kuvugwa ku mupaka ugabanya ibihugu byombi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo intumwa z’ibihugu byombi zahuriye i Nemba ho mu karere ka Bugesera, mu biganiro byari bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke […]

Urwenya! Menya umugabo wa mbere wavumbuye ko urusenda rusukura amaso

egnkg7uxkauarfb.jpg

Ku mbuga nkoranyambaga hadutse intero cyangwa se HashTag igamije gususurutsa abazikoresha bifashishije urwenya rw’amateka y’abantu mahimbano. Ushaka gutera uru rwenya, arifashisha amagambo #MenyaAmateka hanyuma, akongeraho agafoto n’amagambo agaherekeje. Bwiza.com yakusanyije ubutumwa bw’abantu butandukanye, mu buryo bwo gususurutsa abasomyi bayo. Mwibuke ko aya mateka atigeze abaho. Uyu mugabo wavumbuye ko urusenda rwa pilipili rusukura amaso, ngo […]

Perezida Kagame ayoboye inama y’abaminisitiri ubu, ishobora kugarura Guma mu Rugo?

Muri aya masaha Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ayoboye Inama y’Abaminisitiri. Hari ukwibaza kwinshi kubantu niba ishobora gusiga igihugu gisubiye muri gahunda ya Guma mu Rugo bitewe n’ubwiyongere bwa Covid-19. Ni inama ije mu gihe imibare y’ubwandu bwa Covid-19 ikomeje kwiyongera umusubirizo, aho imibare ya Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko abamaze kwandura babarirwa muri 3,306; barimo […]

Ifoto mpimbano ya Messi mu mwambaro wa Rayon Sports ikomeje kubica

Kuva ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri,izina Lionel Messi rikomeje kugarukwaho cyane mu bakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku Isi, kugeza no mu kipe ya Rayon Sports abafana bayo bagaragaje ko na bo atabagwa nabi. Mu bitangazamakuru bitandukanye, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hantu henshi hahurira abantu, izina Messi riri kugarukwaho umunota ku wundi. Ibya […]

Minisitiri Busingye arabaza Abanyarwanda icyakorwa ngo Covid-19 icogore

egvafmfwkaemyry.jpg

Muri iki gihe, Abanyarwanda barahangayitse bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’umubare w’abandura icyorezo cya Covid-19, abapfa nabo bakaba basigaye baboneka hafi buri munsi. Nk’urugero muri iyi minsi itatu gusa, hamaze kuboneka abarwayi ba Covid-19 648, mu gihe abapfuye ari 4, bikaba bigaragara ko imibare myinshi iboneka mu masoko y’umujyi wa Kigali, nyuma y’ifungwa y’Isoko ry’Umujyi wa Kigali […]

Ingabire Victoire yavuze ko ishyaka ryose ryamwegera bakorana

Umuyobozi w’Ishyaka DALFA-Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse rikaba ritari ryemererwa gukora, Ingabire Victoire Umuhoza, avuga ko hagize ishyaka rimwegera bashobora gukora, ariko akongeraho ko mu bimuraje ishinga hatarimo kurwanira imyanya muri Guverinoma y’u Rwanda ku buryo yakwemera guta imirongo y’ishyaka rye agakurikiza gahunda z’andi mashyaka. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na BWIZA TV ku […]

Nyamasheke: Imiryango 12 y’abana bibana yashyikirijwe inka

Abana bibana ku mpamvu zinyuranye zirimo n’ubupfubyi ku babyeyi bombi bagera ku 105 bibumbiye mu miryango 24 bo mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 24 Kanama bashyikirijwe ibiribwa, muri iyi miryango igera kuri 20 yubakirwa ubwiherero na ho 12 muri yo ishyikirizwa n’umuryango Strive foundation Rwanda inka za kijyambere zo […]

Ishusho y’umujyi wa Huye nyuma yo kuvugururwa: Amafoto 30

img-20200826-wa0024.jpg

Umujyi wa Huye (Butare ya kera) uherere mu Karere ka Huye, kamwe mu munani tugize intara y’amajyepfo, nako kagizwe n’imirenge ya Huye, Ngoma (ni wo ugize igice kinini cy’umujyi), Tumba, Karama, Gishamvu, Simbi, Rwaniro, Kinazi, Rusatira, Maraba, Mbazi, Kigoma, Mukura na Ruhashya. Uyu mujyi uri muri 6 yunganira Umujyi wa Kigali, iri gushyirwamo imbaraga nyinshi […]

U Rwanda rwashyizeho impapuro zita muri yombi Col Aloys Ntiwiragabo

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko Leta y’u Rwanda yasohoye impapuro zita muri yombi Colonel Aloys Ntiwiragabo ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni nyuma y’ukwezi Urwego rw’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa rukurikirana ibyaha by’Iterabwoba, rutangije iperereza ry’ibanze ku byaha byibasiye inyokomuntu bishinjwa Aloys Ntiwiragabo uri mu basirikare bakuru batangije Umutwe urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR. […]

Gen. Kazura; urutoki mu mbarutso, ijisho mu gipimo

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura yagaragaye yashyize urutoki mu mbarutso y’imbunda yo mu bwoko bwa Kalachnikov ya AK-49, asa n’uwitegereje ku gipimo (target). Byabereye mu muhango wo w’imurika ry’intwaro za gisirikare ryatangiye tariki ya 23 Kanama 2020, izi mbunda zakozwe n’uruganda rwa Kalachnikov rwo mu Burusiya nazo zikaba zerekanwe. Gen. Kazura […]

Menya inzego zigize igisirikare cy’u Rwanda, gikesha ubunyamwuga gifite

screenshot_20200825-225141_1598431656366.jpg

Iteka rya Perezida No. 33/01 ryo ku wa 3/9/2012 rigena uburyo igisirikare cy’u Rwanda cyubakitse. Umukuru w’Igihugu ari na we Mugaba w’Ikirenga ni we uri hejuru y’abandi. Minisitiri w’Ingabo ni we ukurikiraho, hakaza Umugaba Mukuru w’Ingabo, Abagaba b’Ingabo n’ababungirije, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Abayobozi ba Rejima, ba Komanda ba Burigade na Diviziyo, abayobozi b’amashuri, […]

Abakuriye ubutasi bwa gisirikare mu Rwanda n’u Burundi bari kuganira

Abakuriye inzego zishinzwe ubutasi bwa gisirikare mu bihugu by’u Rwanda n’u Burundi, bahuriye mu biganiro bigamije kurebera hamwe impamvu umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuzamba cyane ku mupaka ugabanya ibihugu byombi. Ni ibiganiro biri kubera ku mupaka ugabanya ibihugu byombi wa Nemba ho mu karere ka Bugesera. Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi […]

Victoire Ingabire arashaka gufasha Abanyarwanda bari hanze gutaha

Umuyobozi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi ridahuje umurongo wa politiki n’ishyaka riri ku butegetsi, Victoire Ingabire yatangaje ko ashaka gufasha Abanyarwanda bari hanze cyane cyane urubyiruko gutaha bakaza bakubaka urwababyaye. Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV ku wa 24 Kanama 2020, cyibandaga kuri politiki ye bwite, iy’ishyaka yashinze ndetse n’uko yumva imitegekere y’igihugu. Victoire Ingabire […]

Imirwano irakomeje hagati y’ingabo z’u Burundi n’inyeshyamba za Red-Tabara

Imirwano hagati y’ingabo z’igihugu cy’u Burundi n’inyeshyamba za Red-Tabara zirwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu, ikomeje kujya mbere mu ntara ya Rumonge nyuma y’iminsi itatu itangiye. Ku cyumweru tariki ya 22 Kanama ni bwo izo nyeshyamba zasohoye itangazo rivuga ko zirwanyeho zikica abapolisi icyenda b’u Burundi n’abarwanyi 20 bo mu mutwe w’Imbonerakure, nyuma yo kugaba igitero ku […]