egvafmfwkaemyry.jpg

Minisitiri Busingye arabaza Abanyarwanda icyakorwa ngo Covid-19 icogore

Sangiza iyi nkuru

Muri iki gihe, Abanyarwanda barahangayitse bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’umubare w’abandura icyorezo cya Covid-19, abapfa nabo bakaba basigaye baboneka hafi buri munsi.

Nk’urugero muri iyi minsi itatu gusa, hamaze kuboneka abarwayi ba Covid-19 648, mu gihe abapfuye ari 4, bikaba bigaragara ko imibare myinshi iboneka mu masoko y’umujyi wa Kigali, nyuma y’ifungwa y’Isoko ry’Umujyi wa Kigali n’iry’ibiribwa rya Nyabugogo rizwi nko kwa Mutangana.

Bitewe n’izi mpamvu, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston arabaza Abanyarwanda icyakorwa kugira ngo imibare y’iki cyorezo igabanyuka, abantu ntibakomeze kwicwa nacyo.

Minisitiri Busingye ati: “Uko icyorezo gihagaze turabibona. Abacu gihitana bariyongera buri munsi. Kugeza n’ubu, nta muti nta rukingo. Umuti ni buri umwe kwirinda. Ingaruka zo kutirinda neza ni zo tubona ubu. Dutange ibitekerezo: Hakorwe iki ngo abandura cyangwa abaducika bagabanuke?”

Ibitekerezo by’Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter

Uwitwa C Richard abona ikibazo cyaba cyarateye kuzamuka kw’iyi mibare ari uko hashyirwaho ingamba, ntihakurikiranwe ishyirwa mu bikorwa ryazo. Ati: “Ikibazo ni uko mbona leta ishyiraho ingamba zo kwirinda ndetse nziza ariko ntishyire imbaraga mu gukurikirana uburyo zishyirwa mu bikorwa. Guma mu Rugo si yo ikenewe, nta n’icyo yafasha kigaragara. Amasoko yahawe ubwisanzure buhagije ntiyakurikiranwa.”

Niyonzima Patrick abona leta ntacyo itakoze ariko birananirana. Ati: “Ntacyo leta itakoze kugira ngo tuyirwanye ariko biranga, bigakomeza kubera kutumva kwacu, bityo rero bitewe n’ibyo mbona mu mihanda, guhera saa 6h za mu gitondo na saa 16h z’umugoroba usanga abenshi baregeje.”

Ntakirutima avuga ko hakenewe Guma mu Rugo mu gihugu hose y’ibyumweru bibiri. Ati: “Kugira ngo ibintu bibanze bibe stable (bijye ku murongo), ubundi dukaze ingamba nyuma. Naho ubu ngubu rwose abantu benshi bari kuyigendana itaragaragaza ibimenyetso ari ko bayanduza abandi. Isoko bimuriye ku Giti cy’Inyoni.”

egvafmfwkaemyry.jpg Iyi foto iherutse gufatirwa ku Giti cy’Inyoni, aho abacuruzi bafingiwe amasoko muri Kugali bimuriye ibikorwa byabo

Ndererimana Jean Claude avuga ko Guma mu Rugo atari wo umuti, ati: “Kuko n’aho abantu batuye bayanduzanya n’ubuzima (ubukungu) bw’igihugu bukahazaharira, rero hakwiriye imyumvire buri muntu akumva ko ikibazo ari icye.”

Senga Mathieu yumva ko ahari kuboneka abantu benshi banduye n’ahahegereye hajya muri Guma mu Rugo. Ati: “Mwafata aharimo kuboneka abanduye benshi, hakiyongeraho uduce byegeranye bakajya muri gahunda ya Guma mu Rugo iri serious (ikomeje), hanyuma utundi duce dusigaye abantu bagapimwa hifashishijwe uburyo buri rapid (bwihuse).”

Minisitiri Busingye asohoye ubu butumwa mu gihe tariki ya 18 Kanama 2020 yari yaciye amarenga ko Guma mu Rugo mu gihugu hose iri gukozwaho imitwe y’intoki, ati: “Tuyikururiye”. Aha yasobanuye ko impamvu ar uko amabwiriza yo kwirinda yatanzwe, arigishwa ariko abantu bakaba bariraye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Minisitiri Busingye arabaza Abanyarwanda icyakorwa ngo Covid-19 icogore
    Guma murugo siyo ikenewe kuko nabo bayifuza nibamwe baba bijuse baba bashaka kurya ibyo bahunitse naho rubanda rugufi Ari narwo rwinshi rukennye ntirwakifuza guma murugo kuko ibyo yakoreye abakene munsi yashize hari benshi yasigiye ihungabana kugeza magingo aya mugihe umukire yabaga yijuse akwepa coronavirus umukene we yari munzara mubukene ntakivurira afite. Icyaba kiza hakazwa ingamba zo kwirinda uzirenzeho akajya acibwa amande ashoboka kuburyo amande yatinywa kurusha icyerezo .

  2. Minisitiri Busingye arabaza Abanyarwanda icyakorwa ngo Covid-19 icogore
    Guma murugo siyo ikenewe kuko nabo bayifuza nibamwe baba bijuse baba bashaka kurya ibyo bahunitse naho rubanda rugufi Ari narwo rwinshi rukennye ntirwakifuza guma murugo kuko ibyo yakoreye abakene munsi yashize hari benshi yasigiye ihungabana kugeza magingo aya mugihe umukire yabaga yijuse akwepa coronavirus umukene we yari munzara mubukene ntakivurira afite. Icyaba kiza hakazwa ingamba zo kwirinda uzirenzeho akajya acibwa amande ashoboka kuburyo amande yatinywa kurusha icyerezo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *