Victoire Ingabire arashaka gufasha Abanyarwanda bari hanze gutaha

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi ridahuje umurongo wa politiki n’ishyaka riri ku butegetsi, Victoire Ingabire yatangaje ko ashaka gufasha Abanyarwanda bari hanze cyane cyane urubyiruko gutaha bakaza bakubaka urwababyaye.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV ku wa 24 Kanama 2020, cyibandaga kuri politiki ye bwite, iy’ishyaka yashinze ndetse n’uko yumva imitegekere y’igihugu.

Victoire Ingabire ahamya ko mu myaka 10 amaze ageze mu Rwanda yahuye n’ibihe bigoye birimo gufungwa n’icyo yita ‘kwibasirwa’ bitewe n’umurongo we wa politiki. Ibi avuga ko ari byo bamwe mu bakiri hanze batinya, kuko batekereza ko bashobora gufungwa nk’uko na we byamugendekeye.

Ku bwe, abo bafite igisubizo ku kibazo cy’ubukungu cyatewe n’icyorezo cya Covid-19, ati : “Niba hari ikintu kinshishikaje cyane ni abo bantu bari hanze. Abantu bari hanze bafite ubushobozi. Muri iki gihugu cyacu Corona irimo iradusubiza inyuma bikabije. Njye ndimo ndareba nkavuga nti abantu ba mbere bashobora kugira uruhare mu gufasha igihugu kuzamura ubukungu bwacu ni bariya bantu bari hanze.”

Akomeza ati : “Njye mbashyiramo imbaraga, nabanye nabo, ndabazi cyane cyane urwo rubyiruko turavugana. Bafite inyota yo kubona igihugu cyabo, bafite inyota yo kugira umusaruro batanga mu gihugu cyabo.”

Gusa kuri we, abona ko abo Banyarwanda batiyumva ko bafite uburenganzira nk’ubwo abari mu gihugu. Bityo ngo yiteguye kubabwira ko ntaho batandukanira ku burenganzira bw’igihugu cyabo. Ati : “Njyewe niteguye kubabwira ko bafite uburenganzira bumwe n’abari mu gihugu, nta muntu uri hanze wakagombye kumva ko adafite uburenganzira mu gihugu cye. Dufite u Rwanda rumwe, rw’Abanyarwanda twese kandi tugomba guturamo, buri munyarwanda wese niba unari hanze, ukaba udashaka kugaruka mu Rwanda ariko ukumva ko ufite uburenganzira , ushobora kuza ukadusura. »

Yavuze ko hari abantu batekereza ko bazaza mu Rwanda ari uko abantu binjiyemo mu 1994 batakirurimo. Ngo hari n’abandi kandi batekereza ko bashobora kuza mu gihugu ari uko bakoresheje imbunda gusa ngo abo baribeshya, ati : « Kuko tugomba kubaka u Rwanda rumwe, niba dushaka u Rwanda rwiza. »

Victoire Ingabire yatangarije Bwiza TV ko yiteguye gukora ibintu bibiri byafasha abo Banyarwanda bari hanze gutaha. Ati : “Nzakora ibintu bibiri, ku ruhande rumwe gusaba leta koroshya, iby’abo bantu bansaba, bambwira bati ibi bigomba gukorwa, nzasaba leta rwose nti murebe ibi bintu. Noneho nibiba byavuyeho, nzababwira nti noneho namwe nimwumve ko igihugu ari icyanyu, mugifiteho uburenganzira, ndetse mufite n’inshingano yo kugikorera, kucyubaka kurusha kugisenya. Nimurebe aho kigeze, ibibura ni ibihe ? Nkaba ntekereza ko umuganda munini uzava kuri bariya bantu bari hanze, ni ngombwa rero ko umuntu agerageza kubafasha kumva ko bafite uruhare mu kubaka igihugu.”

Ibyo Ingabire Victoire avuga ko leta igomba koroshya, ni ukurwanya icyo yavuze ko ari ‘itotezwa’ rikorerwa abana b’ababajenosideri, igakuraho impungenge z’uko abo ngabo nabo bashobora kuzakurikiranwa nk’uko na we byamugendekeye, kuva yagera mu Rwanda.

Yavuze ko abo bantu baba hanze bafite ubumenyi, bafite imishinga, bafite ubucuruzi bukomeye, bashobora no kuzana mu gihugu, bikagiteza imbere.

Victoire Ingabire ari mu batangije ishyaka rya FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, icyo gihe yari mu Buholandi. Mu 2010 yaje mu Rwanda mu myiteguro yo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu gusa bitewe n’ubutumwa yatangazaga, yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 8, afungurwa ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika muri Nzeri 2018. Mu 2019, Ingabire yashinze ishyaka rishya rya DALFA Umurinzi rifite abayoboke b’imbere mu gihugu, icyo gihe yitandukanyije na FDU yarimo ababa hanze.

Yakomeje umurongo wa politiki itavuga rumwe n’iy’ubutegetsi buriho, rimwe na rimwe akagira ibyo atangaza, akabazwa ibisobanuro n’inzego nk’urw’Ubugenzacyaha. Ikindi kandi, yigeze kubazwa iby’igitero cyagabwe n’umutwe wa RUD Urunana mu Karere ka Musanze mu Kwakira 2019, urugo rwe rurasakwa nyuma y’ifatwa rya Gaston Munyabugingo wakoraga muri MINEDUC ukurikiranweho gushaka kwinjira mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *