Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura yagaragaye yashyize urutoki mu mbarutso y’imbunda yo mu bwoko bwa Kalachnikov ya AK-49, asa n’uwitegereje ku gipimo (target).
Byabereye mu muhango wo w’imurika ry’intwaro za gisirikare ryatangiye tariki ya 23 Kanama 2020, izi mbunda zakozwe n’uruganda rwa Kalachnikov rwo mu Burusiya nazo zikaba zerekanwe.
Gen. Kazura ugaragara mu ifoto, arimo kugenzura uburyo iyi mbunda nshya yakozwe muri uyu mwaka ukora nk’uko byatangajwe na Igihe muri iki gitondo.


