20260429_143809

U Rwanda rugiye gukumira abana batarengeje imyaka 16 ku mbuga nkoranyambaga 

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko yatangiye gutegura gahunda yo gukumira abana bafite imyaka 16 kumanura ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo batazongera kuzigiraho konti cyangwa kuzijyaho ngo barebe ibyashyizweho bari mu Rwanda.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, mu kiganiro yahaye RBA.

Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, bwagaragaje ko abana 46% bajya mu by’ikoranabuhanga bifashishije telefone zirimo iz’ababyeyi n’izabo cyangwa mudasobwa zo ku mashuri bigaho.

Minisitiri Musoni yavuze ko hagati ya 30%-35% y’abana babajijwe bagaragaje ko bahura n’ibintu bibahungabanya mu buryo butandukanye.

Ati: “Twasanze iyo bari kuri internet cyangwa ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane izagaragaye ni TikTok na YouTube aho bahuriraho n’ibibazo. Yaba ari ibyo bashyiraho byangiza, ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ibibazo mbese bibahungabanya mu buzima bwabo nk’abana.”

Yavuze ko abana usanga bafite ubumenyi bwisumbuye ku bw’ababyeyi n’abarimu bashinzwe kubitaho bityo bigoye kubarinda kwangizwa n’ibyo bareba ku mbuga nkoranyambaga.

Mu Rwanda umuntu afungura konti ku rubuga nkoranyambaga urwo ari rwo rwose hatitawe ku myaka afite, ndetse n’abashobora kureba amashusho cyangwa ibindi bizishyirwaho ntihitabwa ku myaka yabo.

Minisitiri Ingabire yavuze ko “icyo turimo kurebera hamwe ni ugushyiraho uburyo kandi tumaze kubibona mu bindi bihugu bimaze gufata izo ngamba aho abana bafite imyaka 16 kumanura batemerewe kujya ku mbuga nkorambaga.”

“Ni ibintu tumaze kubona mu bindi bihugu bikorwa kandi bikorwa neza, kandi tukabijyanamo neza n’ibigo bitanga internet, tukabijyanamo n’ibigo bishinzwe izo mbuga nkoranyambaga bizitunze, tukabijyanamo n’ababyeyi b’abana ku buryo umwana wese ufite imyaka 16 atemerewe gutunga konti kuri izo mbuga nkoranyambaga, atanemerewe no kuzijyaho.”

Yasobanuye ko uko ibihugu nka Indonesia na Australia byashoboye gukumira abana ku mbuga nkoranyambaga u Rwanda na rwo rwifuza ko bishyirwa mu bikorwa.

Ati : “Ni byo turimo gukoraho ubu dufatanyije n’inzego zitandukanye kugira ngo turebe nidushyiraho iryo tegeko tuzaherekezanya dute n’abo bose…kugira ngo nk’uko bikora mu bindi bihugu natwe bishobore gukora mu Rwanda, dushobore kubungabunga uwo mutekano w’abana bacu nibura umwana w’imyaka 16 tube tuzi ngo izo mbuga nkoranyambaga ntashobora kuba yazijyaho.”

Ingabire yashimangiye ko ibi bizagabanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga ndetse bifashe abana kujya ku bintu bagenewe bibafitiye akamaro.

Mu gihe iri tegeko ritarashyirwaho ababyeyi basabwa kugena ibyo abana bareba kuri telefone zabo kandi bakabagenera amasaha batagomba kurenza.

Minisitiri Ingabire Paula yatangaje ko hari kwigwa uburyo ibigo bitandukanye bifite imbuga nkoranyambaga byafatanya n’u Rwanda gukumira abana batarengeje imyaka 16 kuzigiraho konti no kureba ibizishyirwaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *