egnkg7uxkauarfb.jpg

Urwenya! Menya umugabo wa mbere wavumbuye ko urusenda rusukura amaso

Sangiza iyi nkuru

Ku mbuga nkoranyambaga hadutse intero cyangwa se HashTag igamije gususurutsa abazikoresha bifashishije urwenya rw’amateka y’abantu mahimbano. Ushaka gutera uru rwenya, arifashisha amagambo #MenyaAmateka hanyuma, akongeraho agafoto n’amagambo agaherekeje.

Bwiza.com yakusanyije ubutumwa bw’abantu butandukanye, mu buryo bwo gususurutsa abasomyi bayo. Mwibuke ko aya mateka atigeze abaho.

Uyu mugabo wavumbuye ko urusenda rwa pilipili rusukura amaso, ngo nta wundi atari Mbarushintwaro Verisiyani, ahagana mu 1875. Gusa ngo kugeza ubu n’ubu aracyibaza niba ubuvumbuzi bwe ari impamo.

Semikore Jean Berikmas, ngo ni we mugabo wa mbere wavugiye imbere ya camera, ijambo “Ndagukunda”. Ibyo ngo yabivuze mu 1922.

egnkg7uxkauarfb.jpg

Murenzi na Mutesi mu 1963 ni bo bantu ba mbere bakoze ubukwe bugezweho.

screenshot_20200826-191039_1598463061663.jpg

Uwitwaga Habanabashaka Dismas, Umunyarwanda wa mbere wateguye ibirori bya mbere byo mu rugo, ahagana mu 1907 (mu bihe bya Richard Kandt wavumbuye umurwa wa Kigali).

egpedqbx0aij3oe.jpg

Undi ngo yitwa Nzabandeba Rasita, ngo uyu ni we wa mbere wavuze ijambo rigira riti: “Ese ni muebue”. Iyi ni imvugo yamenyekanye cyane izamuwe n’abahanzi baririmba mu njyana nshya ya Kinyatrap, barangajwe imbere na Bushali.

screenshot_20200826-193402_1598463269514.jpg

Hari undi w’Umunyarwanda ngo wa mbere woherereje itike umukobwa ngo amusure ariko ntiyigeze ahagera.

screenshot_20200826-193554_1598463381730.jpg

Naho ngo mu 1924, Umugande ukomoka muri Luwero witwaga Mukiibi Sipiriyano, ni we wa mbere wahakanye inda yateye umukobwa.

screenshot_20200826-193817_1598463566186.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *