Inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR (Democratic Forces for the Liberation of Rwanda) zasinye amasezerano yerekeye gushyira intwaro hasi, gusezererwa mu gisirikare no kwishyira mu maboko y’ubutegetsi. Ku bategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, basa nk’abakomeje gukingira ikibaba uyu mutwe, iyi ni intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington yagiranye n’u Rwanda ahagarikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Minisitiri ushinzwe kwishyira hamwe kw’Akarere, Floribert Anzuni, yatangaje ko FDLR yemeye aya masezerano mu rwego rw’imihate yo kugarura amahoro n’ituze mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Ibi yabitangaje nyuma y’ingendo yakoreye mu Burayi no muri Afurika yari yatumwemo na Perezida Félix Tshisekedi kugira ngo amurikire iyi gahunda abafatanyabikorwa batandukanye barebwa no gushaka ibisubizo ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Ubwo yabazwaga kuri ibi n’uko byaba bivuze ko impungenge zakomeje gushyirwa imbere na Kigali zitakigezweho, Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, yatanze igisubizo cye adaciye ku ruhande.
Nk’uko abivuga, aya masezerano bagiranye na FDLR ngo arambura u Rwanda urwitwazo rukoresha mu gusobanura icyo bita ubushotoranyi bwarwo muri Congo.
“Nta kazi kihariye dufite ko gukorana na bo, uretse kubasaba kubahiriza ibyo biyemeje mu nama mpuzamahanga zose twitabiriye. Hari amasezerano ahari. Icyo dutegereje gusa ni uko bakora uruhare rwabo mu kuyashyira mu bikorwa. Ku bijyanye n’impamvu zitangwa nk’urwitwazo, bitewe n’uko ibintu byifashe muri iki gihe, biragaragara ko u Rwanda rudafite izindi mpamvu zo gutanga,” ibi byavuzwe na Patrick Muyaya mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kabiri, itariki ya 28 Nyakanga 2026.
Icyakora, Minisitiri ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru yagaragaje ko iyo nzira ikiri ndende, ashimangira ko icyiciro cyo gushyira ibyo byemeranyijwe mu bikorwa ari ingenzi cyane.
Yongeyeho ati: “Birumvikana ko hari ibibazo bigihari bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibi. Hagomba kwibukwa ko ibi bikubiyemo kwamburwa intwaro no gushyirwa mu nkambi, hagamijwe ko bashobora no gusubira mu Rwanda, kuko ari Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kuhaba. Ibi twabikoze no mu bihe byashize. Na bo bagomba gutaha bakagira umwanya wabo mu Rwanda. Iyo gahunda irimo gukorwa. Ku ruhande rwacu, turimo gufata ingamba zikenewe kugira ngo ibi bigerweho.”
Patrick Muyaya yanenze impamvu u Rwanda rutanga mu gukomeza gushinja Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), avuga ko ikibazo cya FDLR ubu kitazongera gushingirwaho muri uko gushinja Congo.
Mu gihe u Rwanda ruvuga ko hakomeje ikwirakwira ry’”ingengabitekerezo ya Jenoside,” Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo we abibona nk’igitekerezo kidafatika, kidashobora guhabwa agaciro ko kuba cyashingirwaho mu intambara ku gihugu gifite ubwigenge.
“Tuzi imitekerereze y’abari iruhande rwacu. Aha na none, nk’uko byagenze ku zindi mpamvu zikoreshwa nk’urwitwazo, tuzabashyiraho igitutu gikomeye kugira ngo bigaragare neza ko ikibazo cya FDLR bavuga gifitanye isano n’umutungo kamere wacu (amabuye y’agaciro). FDLR bavuga ni ba Banyarwanda, badafite ubushobozi bwo gukora ibikorwa bibi bashinjwa; iyo bitaba ibyo, ntibari gukomeza kuzana urwitwazo rw’ingengabitekerezo ya Jenoside,’ ikintu kitagira ishusho ifatika. Nta wurwanya ingengabitekerezo yigarurira ikindi gihugu akagumisha icyo gihugu mu buyobozi bushingiye ku byaha,” ibi byavuzwe na Patrick Muyaya.
Ibi biravugwa mu gihe nta musaruro ugaragara wigeze uboneka, nyuma y’umwaka umwe habayeho gusinya amasezerano ya Washington hagati ya Kinshasa na Kigali ku rwego rwa ba minisitiri, ku ngingo ebyiri z’ingenzi: Gusenya FDLR ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, no gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku ruhande rw’u Rwanda.
Washington, ibinyujije kuri Massad Boulos, ushinzwe ibibazo bya Afurika mu butegetsi bwa Trump, yasabye impande zombi kubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano kugira ngo amahoro n’umutekano bigaruke mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Nubwo aya masezerano yasinywe, ibintu bisa nkaho ntaho bigana, bitewe n’imirwano ikomeje kugaragara ku rugamba, gushinjanya kutubahiriza amasezerano, ndetse n’ibisobanuro bitandukanye ku ngingo z’ayo masezerano, byose bituma ishyirwa mu bikorwa ryayo rirushaho kugorana.


