Inzego z’ubutasi z’u Rwanda (NISS) ni zimwe mu nzego zagiye zigaragaza ubuhanga budasanzwe mu gukusanya amakuru y’ibanga mu bihe bitandukanye, nk’aho mu 2015 zamenye igitero cy’iterabwoba cyategurwaga ku Bubiligi zikabuburira ntibwumve bikarangira ibitero bibaye, ariko imwe muri Operation za NISS zabereye inshoberamanga Isi y’intasi ni uburyo zagejeje Paul Rusesabagina mu Rwanda bucece nta kumushimuta cyangwa kumuhutaza akisanga gusa yageze i Kigali.
Ni muri urwo rwego mu bushakashatsi Bwiza yakoze, yabashije kumenya inkuru mpamo y’uburyo Rusesabagina wari uzi ko arimo kujya i Burundi yisanze I Kigali n’ukuntu byasigiye isomo rikomeye inzego z’ubutasi zitandukanye ku Isi.
GUKURIKIRANA INYANDIKO Z’IBYAKOZWE NO GUKORESHA BISHOP
Nk’umukozi w’ubutasi, ubanza kumenya ko ibipimo bikomeye cyane bidakingirwa n’inkuta za beto cyangwa ikoranabuhanga rihambaye, bikingirwa n’uburinzi butagaragara.
Mu 2020, Paul Rusesabagina yafatwaga nk’umuntu udashobora gukorwaho na gato. Yabaye mu buhungiro afashwe neza muri San Antonio, muri Texas, ari umuturage utuye mu buryo buhoraho muri Amerika, aba icyamamare ku Isi, kandi yahawe umudari w’ubwisanzure na Perezida wa Amerika.
Mu Burengerazuba, ni umuziranenge witangiye ibikorwa byo gufasha. Kumugeraho ku butaka bwa Amerika byari ibintu bidashoboka; byari gutuma Washington yihorera ako kanya, mu buryo bubi cyangwa mu buryo bwa dipolomasi.
Ariko Urwego rw’Ubutasi n’Umutekano rw’Igihugu cy’u Rwanda (NISS) ntirwashatse icyuho cy’umubiri. Rwashatse icy’imitekerereze. Intsinzi ntiyaturutse ku kintu gitunguranye; yaturutse ku nyandiko.
Abahanga mu ikoranabuhanga ba NISS bavumbuye bucece kandi bakurikirana ihererekanya ry’amafaranga, bakusanya dosiye y’amapaji 300 y’amafaranga yoherezwaga mu buryo bw’ikoranabuhanga anyura kuri Western Union ava muri Texas.
Byagaragaye ko ayo mafaranga atabaga yoherejwe mu bikorwa by’ubugiraneza; aho yanyuraga ku bandi bantu i Dar es Salaam na Bujumbura mbere yo kugera maboko y’abayobozi b’umutwe wa Front de libération nationale (FLN) ukorera mu bice byinshi byegereye u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
Hamwe n’aya makuru mu biganza byazo, inzego z’ubutasi z’u Rwanda zaje kumenya umuntu w’ingenzi mu itsinda ry’abantu Rusesabagina yizeraga: Ni Bishop Constantin Niyomwngere. Aho gukoresha umutego gakondo ushingiye ku rukundo, NISS yateguye umutego wubakiwe ku ntego cyangwa imigambi ya politiki.
NISS yeretse bishop ko bamuvumbuye maze bamuhindura ibitekerezo
Bafatanyije, bateguye ubuhendabana budafite icyasha: urugendo rw’ivugabutumwa n’inama za politiki zo ku rwego rwo hejuru zari zitegereje Rusesabagina i Bujumbura, mu Burundi.
Urugendo rwose rwateguwe neza kandi ruterwa inkunga binyuze mu buryo bw’itumanaho bwizewe Rusesabagina yari amaze imyaka myinshi akoresha.
Ahumishijwe n’igitekerezo cyo kwagura imbaraga ze mu karere, Rusesabagina yapakiye imizigo ye, anyura ku bashinzwe umutekano ba Amerika, maze afata indege yerekeza i Dubai mbere yo gukomeza urugendo. Yizeraga ko urwo rugendo ari ibanga rikomeye, nyamara yari arimo aragenda atera intambwe agana mu mutego yari yatezwe atakekaga.
URUGENDO RWE RUJYA I KIGALI
Icyiciro cya kabiri cy’Iyi operation ya NISS ni uburyo dipolomasi isanzwe ihinduka igikorwa cy’ubutasi gikomeye cyane, kimeze nk’ibyo abantu babona mu mafilime. Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Dubai ni kimwe mu bigo bigenzurwa cyane ku Isi.
Gushimuta umuntu hano byari gufatwa nko kuvogera ubusugire bw’igihugu, bigatera gusohora impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi, kandi bigasiga ibimenyetso kuri za camera z’umutekano (CCTV). Abakozi ba NISS bari bazi ko umutego ugomba gukomeza kuba ibanga ku bayobozi b’i Dubai.
Ubwo Rusesabagina yageraga i Dubai, yahuye n’inshuti ye yizera, Bishop Niyomwungere ariko wari wahinduwe. Ku kibuga cy’indege ahanyura abanyacyubahiro, hari indege nziza cyane yari yakodeshejwe ifite moteri ebyiri ikoreshwa na GainJet, sosiyete mpuzamahanga ikomeye mu by’indege ifite icyicaro i Athens mu Bugereki.
Inyandiko z’indege zujujwe n’ubuyobozi bushinzwe iby’indege bwanditse ko indege yerekeje i Kigali, mu Rwanda. Abakozi b’indege ntibari bazi ibiri kuba; bari bazi gusa ko batwaye umukiriya w’agaciro gakomeye wishyuye amafaranga menshi ngo akore urugendo bwite kuva i Dubai kugera i Kigali.
Ubwo indege yazamukaga mu kirere nijoro, isohoka ikirere cya UAE, nibwo imipangu nyayo yatangiye imbere muri cabin. Kugira ngo hirindwe ko uwo muntu (Rusesabagina) yagenzura ibyuma bikurikirana indege cyangwa ngo arebe ibintu bidasanzwe mu rugendo mu kirere, bivugwa ko Bishop Niyomwungere yakoze ibishoboka ngo Rusesabagina atarabukwa ibiri kuba.
Rusesabagina yari yahawe ecouteur nziza zikuraho urusaku, akomeza kwitabwaho cyane nk’umuntu w’agaciro, maze akomeza kuganirizwa mu buryo bwateguwe ku nama ze za politiki zari ziteganyijwe kugirango akomeze guhuga ntiyite ku biri kuba.
Mu gihe yari aruhutse neza mu ntebe z’uruhu, yibwira ko yari agiye kugera ku banyapolitiki bamushyigikiye i Bujumbura, yaje gusanga yageze i Kigali.
Nta ngufu zifatika zakoreshejwe, nta nduru zabayeho, kandi nta tegeko mpuzamahanga mu by’indege ryarenzweho ubwo abayobozi b’i Dubai basobanuraga ko Rusesabagina yanyuze mu nzira isanzwe yo kugenzura abagenzi nk’uko amashusho ya CCTV yabigaragaje. Bivuze ko Rusesabagina yari arimo kwerekeza aho yari agiye ku bushake bwe.
Tutabarambiye reka ducumbikire aha ibindi bice bibiri bya nyuma ni ah’ubutaha.
Source: Facts on Rwanda


