Nyamasheke: Imiryango 12 y’abana bibana yashyikirijwe inka

Sangiza iyi nkuru

Abana bibana ku mpamvu zinyuranye zirimo n’ubupfubyi ku babyeyi bombi bagera ku 105 bibumbiye mu miryango 24 bo mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 24 Kanama bashyikirijwe ibiribwa, muri iyi miryango igera kuri 20 yubakirwa ubwiherero na ho 12 muri yo ishyikirizwa n’umuryango Strive foundation Rwanda inka za kijyambere zo kuyikamirwa.

Abana bagabiwe izi nka bavuze ko kutagira agatungo mu rugo na byo byabateraga ubwigunge burushijeho, kuko nk’abasohobora kubona uturima bahinga, twaba utw’igikoni cyangwa abashobora kubatira aho bahinga, bagiraga ikibazo gikomeye cyane cyo kubona ifumbire bakamera nk’abahingiye ubusa bikabadindiza mu kwikura mu mibereho mibi baterwa no kwibana, kuba batatekerezaga n’amata mu mafunguro bashobora kubona na byo ngo byabateraga kumva babura byinshi mu buzima.

Nyinawishema Rosine wo mu Mudugudu wa Kabeza,bakagari k’Impala muri uyu murenge wa Bushenge, yagize ati: ’’Zigiye kudukura habi kuko kugira ngo umwana wibana azibonere inka ayorore atunze bene nyina harimo abiga yirirwa ashikiriza ibibatunga ntibyoroshye kandi hari ubwo tuba dufite uturima duhinga tukabura ifumbire,ariko twe twitabwaho n’umuryango Strive foundation Rwanda kuba waratekereje kuduha inka dukuraho imibereho nyuma y’ibindi byose batugenera ngo tubashe kwiyumvamo icyanga cy’ubuzima nk’abandi bana,twumva bidushimishije cyane.’’

Bavuga ko bazazifata neza kuko babanje kuganirizwa mbere yo kuzihabwa n’ibibazo bagira bakazabifashwamo, cyane cyane ko banahabwa n’ibindi bizifasha nk’imiti,umunyu n’ibindi, kuko baba bazaziturira abandi bana bagenzi babo, bakaba bagomba kubaziturira izimeze neza ari yo mpamvu bagomba kuzitaho bihagije bafatanije n’uyu muryango n’ubuyobozi bw’umurenge.

Niyonsenga Edmond ushinzwe guteza imbere imiryango y’abana bibana muri Strive Foundation Rwanda muri Nyamasheke, avuga ko uretse aba bana 105 bo muri uyu murenge, bafasha abana bose hamwe 374 bari mu miryango 97 mu karere kose ka Nyamasheke,aho bahabwa ibiribwa,kubakirwa inzu babamo, bakarihirwa mituweli,amafaranga y’ishuri n’ibindi binyuranye bibafasha kubaho neza, aho basanze bidahagije bagasanga bakwiye no kunywa amata no kubona ifumbire kuko bigishwa n’ibikorwa by’iterambere birimo n’ubuhinzi n’ubworozi ngo babashe kubaho neza.

Ati: “Muri iyi miryango mu karere kose tumaze gutangamo inka 76, uko zigenda zibyara bakagenda baziturira bagenzi babo ku buryo tudashidikanya ko buri muryango uzorora inka, bikazatuma batera intambwe ikomeye mu iterambere, cyane cyane ko dushaka ko barushaho kugira imibereho irimo kwigira no kudaheranwa n’agahinda k’imibereho iruhije ituruka ku kubura ababyeyi bakiri bato, ari yo mpamvu n’abadafite aho kuba tuhabashakira tugakomeza no gukurikirana imibereho yabo kugira ngo irusheho kuba myiza.’’

Ku byerekeranye no kuba muri iki gihe cya COVID-19, irambirana ry’ibiruhuko ryatumye bamwe mu bangavu batwara inda z’imburagihe abandi bakishyingira bitewe n’ibihe by’ibishuko bagenda banyuramo,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge Uwimana Damas, avuga ko babahozaho ijisho kugira ngo hatagira ababafatanya n’ibyo bibazo byose ngo babe babangiza.

Ati: “Muri abo bana,nubwo haba harimo abakiri bato cyane,tunafitemo ingimbi n’abangavu bashobora gushukwa na byinshi byabaroha mu ngeso mbi zirimo n’ubwo busambanyi bwateza ibibazo cyane cyane muri abo bangavu, ni yo mpamvu, ku bufatanye na Strive Foundation Rwanda, tubatumira tukabaganiriza ku myitwarire iboneye no kwirinda ibyo bibi byose, cyane cyane ko iby’ibanze bibabeshaho baba babihawe kandi ibyo tubabwira barabyumva nubwo hatabura umwe cyangwa babiri babirengaho ariko muri rusange bumva inama bagirwa.’’

Uretse kuba bahawe ibiribwa, inka no kuba hari abubakiwe ubwiherero, Niyonsenga Edmond avuga ko hakiri imiryango y’abana nk’aba iba mu nzu z’intizanyo izubakirwa vuba aha, muri ibi bihe bya COVID-19 abana bose biga bakaba barahawe amaradiyo abafasha gusubiramo amasomo yabo,bahabwa n’ababakurikirana muri ayo masomo, buri wese icyo ahawe agasabwa kugifata neza kugira ngo kirusheho kumugirira akamaro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *