Nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) gihagaritse ibyemezo by’ubuziranenge ku nganda zagaragaweho kutubahiriza ibisabwa mu gutunganya ibinyobwa bisembuye no gukoresha nabi ikirango cya S-Mark, ubu Rwanda FDA na yo yaciye ku isoko ry’u Rwanda, ubwoko 52 bw’ibinyobwa bisembuye byatumizwaga mu mahanga.





