000_33GQ7B9

Senegal: Urukiko rwakatiye abantu 3 bashinjwaga gutuka Perezida Faye

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Gatatu, itariki ya 5 Kanama, urukiko rwo muri Dakar rwakatiye igifungo abantu batatu basanzwe batanga ibitekerezo mu binyamakuru byegereye ishyaka Pastef rya Ousmane Sonko kubera kwibasira umukuru w’igihugu.

Aba bahamijwe ibyaha byo gutuka Umukuru w’Igihugu no kuvuga amagambo ahabanye n’umuco n’imyitwarire , nyuma yo gusohora amashusho basabira ibyago n’urupfu “uwagambaniye umushinga wa Pastef”, amagambo benshi bumvise nk’areba Perezida Bassirou Diomaye Faye.

Lamignou Darou yakatiwe igifungo cy’amezi atatu, naho Oustaz Thiep na Ndiaye Touba buri wese bakatirwa igifungo cy’amezi abiri nk’uko inkuru dukesha RFI ivuga.

Aba bagabo batatu bagomba no kwishyura ihazabu ingana n’amafaranga ibihumbi 500 y’Ama-CFA.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Lamignou Darou akatirwa igifungo cy’umwaka umwe, aho yagomba kumara amezi atandatu muri gereza, naho abandi babiri bagakatirwa igifungo cy’amezi atatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply