Gianni Infantino yasabye imbabazi ku bw’amakosa yakoze mu migambi yateje impaka yo kugurisha imigabane mu marushanwa ku bashoramari bigenga, ariko azakomeza kuba Perezida wa FIFA nyuma yo kubona inkunga y’abayobozi bakuru mu nama yabereye muri Maroc.
Ku wa Gatatu, Infantino yahamagaye abagize inama y’ubutegetsi ku cyicaro cya FIFA muri Afurika giherereye i Rabat, nyuma y’uko imigambi ye yari yarahagaritswe inengwa cyane; urwego rugenzura umupira w’amaguru ku Isi rukaba rwarasohoye itangazo rugaragaza ko rumushyigikiye nyuma y’amasaha ane iyo nama irangiye.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Burayi (UEFA) ryatangaje mu mpera z’icyumweru gishize ko rudafitiye icyizere Infantino, ruvuga ko umushinga wa “Fifa Forward Enterprise” (FFE) ari “amasezerano adafite ireme, yakozwe mu buryo bw’ibanga kandi budasobanutse neza”.
Kunengwa kwinshi kwaturutse imbere muri FIFA ubwayo, harimo n’uk’Umunyamabanga Mukuru Mattias Grafstrom, na we wari witabiriye iyo nama yo ku wa Gatatu.
Mu butumwa yandikiwe abakozi ba FIFA ku wa Kabiri, Grafstrom yavuze ko ari “uruhererekane rw’ibintu bibabaje kandi bikwiye kunengwa”.
Icyakora, mu itangazo ryakurikiye iyo nama, Grafstrom n’inama y’ubutegetsi bongeye kugaragaza ko “bashyigikiye byimazeyo” Infantino nka Perezida.
Infantino na Grafstrom banandikiye ibaruwa iriho imikono yabo, BBC yabonye kopi yayo, ba Visi Perezida ba FIFA, inama nkuru (council) n’amashyirahamwe 211 ayigize, bavuga ko “basaba imbabazi zivuye ku mutima” ku bw’amakosa bakoze kandi “bibiyemeza) ko atazongera kubaho”.
Aba bombi bafotowe bari kumwe bareba umukino w’Igikombe cya Afurika cy’Abagore (WAFCON) i Rabat nyuma y’iyo nama.
Infantino yari yasezeranyije amashyirahamwe yose miliyoni 40 z’amadolari (miliyoni 30 z’amapawundi) mu gihe yaba ashyigikiye umushinga wo kwinjiza abashoramari bigenga mu marushanwa ya FIFA, harimo n’Igikombe cy’Isi cy’abagabo n’icy’abagore, binyuze mu kigo gishya cyitwa FFE.
FIFA yatangaje ko mu nama yo ku wa Gatatu “bemeye amakosa” yakozwe kuri FFE, bavuga ko “atari yo ntego” yabo ko inama nkuru ya FIFA n’amashyirahamwe ayigize “bumva ko batagize uruhare muri iyo gahunda, kandi ko iyo gahunda yagombaga gukorwa mu buryo butandukanye”.
Iryo shyirahamwe ryongeyeho ko “ryemera ko habayeho n’amakosa nyuma y’uko iyo gahunda imenyekanye mu bitangazamakuru”, aho ikinyamakuru The Times ari cyo cyatangaje bwa mbere iyo gahunda ya Infantino ku wa 28 Nyakanga.
Ariko, itangazo ryanavuze ko FIFA “itazongera kwihanganira ibitero ku bunyangamugayo bwayo, imiyoborere myiza n’inzira zikwiye kandi ko izafata ingamba zose zikenewe kugira ngo irinde kandi ibungabunge izina n’icyubahiro byayo”.
Mbere yaho, FIFA yari yahakanye inkuru yasohotse mu kinyamakuru Times ivuga ko Infantino yari yasezeranyije Maroc kwakira imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2030 kugira ngo imushyigikire.
FIFA yavuze ko ari “ikinyoma kandi kiyobya” kandi ko icyemezo cy’aho imikino ya nyuma izabera, hamwe n’irushanwa ryateguwe na Espagne na Portugal, kizafatwa “mu gihe gikwiye”.


