Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ku wa Gatanu yasuye Repubulika ya Centrafrique, ahura n’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA), ndetse n’abari mu butumwa ku bufatanye bw’ibihugu byombi.
Aherekejwe n’itsinda ayoboye, Maj Gen Nyakarundi yasuye umutwe wa RWABAT-1 ukorera mu kigo cya Socatel M’Poko i Bangui, aho yagiranye ikiganiro n’abayobozi b’uwo mutwe.
Yabashimiye ubunyamwuga, ubwitange ndetse n’umurava bagaragaza mu gusohoza neza inshingano zabo zo kubungabunga amahoro, nk’uko Minisiteri y’Ingabo yabitangaje.
Nyakarundi yanabagejejeho ubutumwa bw’ishimwe bwaturutse kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, abashimira uruhare rwabo mu guharanira amahoro n’umutekano.
Mu ijambo yabagejejeho, Maj Gen Nyakarundi yabahaye amakuru ku miterere y’umutekano mu Rwanda no mu karere, anabashishikariza gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, kubahiriza indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda no gukomeza gusigasira isura nziza yazo.
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka yanahuye kandi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za MINUSCA, Lt Gen Humphrey Nyone, baganira ku butumwa bwa MINUSCA n’uruhare rukomeye abasirikare b’u Rwanda bakomeje kugira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Muri gahunda y’uru ruzinduko, biteganyijwe ko Maj Gen Nyakarundi azitabira umuhango wo gusoza amahugurwa y’abasirikare b’Ingabo za Repubulika ya Santarafurika (FACA) batojwe na RDF, ndetse anagirane ibiganiro n’abayobozi ba MINUSCA ndetse n’ubuyobozi bw’ Ingazo za Santarafurika.


