Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abantu 16 barimo ba nyiri inganda zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’abari abakozi bazo.
Aberekanwe barimo Ntihanabayo Samuel uzwi nka Kazungu usanzwe ari umuyobozi akanaba nyiri uruganda rwa Ingufu Gin Ltd. Uru ruganda rukorera mu karere ka Kamonyi, ruri mu zirenga 130 ziheruka gufungwa nyuma yo gusanga zarakoraga ibyo kunywa bitujuje ubuziranenge.
Kazungu yafatiwe hamwe n’abandi babiri bakoraga muri Ingufu Gin barimo umugenzuzi w’ubuziranenge, Twahirwa Fulgence n’ushinzwe umusaruro, Kasusabe Jenias.
Abandi ni Oluwatosin Ayayi ushinzwe ibikorwa by’uruganda rwa Kerry Taste and Nutrition Rwanda abo mu ruganda Ebeneza Hub, Sakaza Fruit, Entreprise Urwibutso ya Sina GĂ©rard by’umwihariko mu ishami rikora ibinyobwa bisembuye, African Buffalo, Piphany Company na Lotas Medical Group.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko aberekanwe bose “bahuriye ku kinyabutabire cya ethanol.”
Yakomeje agira ati: “Bakurikiranyweho ibyaha bine; guha umuntu ikintu gishobora kwica ubuzima, guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha cyo kunyereza umutungo no kwigomeka ku buyobozi.”
Dr. Murangira yunzemo ko mu gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ba nyir’inganda n’abakozi bazo bagiye bakoresha ibikoresho byarangije igihe, bakoresha ibipimo bitemewe bagamije inyungu zabo, batitaye ku ngaruka bigira ku baturage.
RIB ivuga ko mu gihugu hose hamaze gufatwa abantu babarirwa muri 80, mu gihe iperereza rigikomeje.


