Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA), igiye guhuriza i Kigali abayobozi, inzobere mu mutekano, abashakashatsi n’abafata ibyemezo baturuka mu bihugu birenga 50, kugira ngo baganire ku ngaruka z’iri koranabuhanga ku mutekano w’umugabane.
Ikiganiro cyo ku rwego rwo hejuru kizabera muri Kigali Convention Centre ku wa Gatatu tariki ya 12 Kanama, ku nsanganyamatsiko igira iti “Iterambere rya Sisitemu Zigenga: Ingaruka ku busugire no ku mutekano muri Afurika.”
ISCA ivuga ko Sisitemu Zigenga, zirimo ibikoresho bishingiye kuri AI, ziri kwinjira mu bikorwa by’umutekano n’ibya gisirikare kubera ko zigenda zihenduka, zikaboneka ku buryo bworoshye kandi zikaba zoroshye gukoresha.
Ibi bishobora gutuma uburyo intambara zikorwa buhinduka, cyane cyane mu gihe drones n’ibindi bikoresho bishobora gukora imirimo runaka bidakeneye kugenzurwa buri kanya n’umuntu bikomeje kwamamara.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ISCA, Amb. Lt Gen. (Rtd) Frank Mushyo Kamanzi, yavuze ko Afurika idakwiye gusigara inyuma mu kugena uko izi mpinduka zizakoreshwa mu rwego rw’umutekano.
Ati: “Sisitemu Zigenga zirahari kandi ziri guhindura uko imbogamizi ku mutekano zigenda zigaragara n’uko ubushobozi mu bya gisirikare bugenda buboneka, n’uburyo bukoreshwa.”
Amb. Lt Gen (Rtd) Kamanzi yavuze ko Afurika ikwiye gushyira imbaraga mu miyoborere ibazwa inshingano, ishoramari mu ikoranabuhanga no kuzamura ubushobozi bw’abakozi kugira ngo ibashe guhangana n’izi mpinduka.
Ikiganiro cyo ku wa 12 Kanama kizitabirwa n’abahagarariye inzego z’umutekano, imiryango mpuzamahanga n’iy’akarere, abashakashatsi n’ibigo by’ubusesenguzi.
Bazaganira ku mpinduka mu bibazo by’umutekano muri Afurika n’ingamba zakwifashishwa mu kubishakira ibisubizo birambye.
Biteganyijwe ko ibiganiro bizibanda ku masomo yakuwe mu bikorwa bya gisirikare, amahirwe n’intege nke z’ikoreshwa rya Sisitemu Zigenga, ihiganwa rishingiye ku turere, imiyoborere, amategeko agenga ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse no kongerera inzego z’umutekano ubumenyi n’ubushobozi.
ISCA ivuga ko intego ari ugufasha Afurika gutegura ingamba zo kurinda ubusugire bwayo no gukomeza ubwigenge mu by’umutekano, mu gihe ikoranabuhanga rishya rikomeje guhindura imiterere y’intambara n’umutekano ku isi.


