Umugabo yakorewe indi sura nyuma y’uko iye ikunjakunjwa n’inkongi y’umuriro-AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Patrick Hardison yagaruriwe isura ye nyuma yo kwangirika mu 2001 ubwo yajyaga kuzimya inkongi y’umuriro ubwo yageragezaga gutabara umugore wari wahiraga mu modoka.

paty
Patrick wangiritse isura nyuma yo gutabara umugore wahiraga mu modoka

Uyu mugabo ubwo yamaraga kwangirika isura amaso yombi yabuze ubushobozi bwo gukurura urumuri, ariko ku bw’amahirwe yagiye kwa muganga babasha kumuvura abasha kureba.
Icyaje kuba imbogamizi ni isura yaje gukomeza kwikunjakunja abura uburyo yavurwa, ariko nyuma ngo abahanga ku ndwara z’uruhu baje kumushyiriraho indi sura y’umusore wapfuye akoze impanuka ya moto.
Paaa
Umubyeyi w’uyu musore ngo yaje kubona Patrick ababaye yemera ko bamushyiraho uruhu rw’umuhungu we, gusa ngo abaganga byarabagoye kuburyo byatwaye umwaka ariko byaje gushoboka.
Kugeza ubu Patrick nyuma y’ibyo Imana yamukoreye agiye gutangira gahunda yo gufasha abagiye basigwa iheruheru n’inkongi y’umuriro batabara abandi.
Mu gihe yari yarononekaye atabasha no gutwara imodoka, kuri ubu yarongeye abasha kubona uruhushya rwo gutwara imodoka nta kibazo afite.
patyyyyy

Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *