DkILHI_WwAU8stQ_copy_868x647

Gen. Nzabampema wa FNL waciye igikuba mu Burundi ni muntu ki?

Sangiza iyi nkuru

Umutwe w’abarwanyi b’Abarundi ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo wongeye kugaragara mu mpinduka z’imbaraga z’imitwe yitwaje intwaro, mu gihe RED-Tabara ikomeje kuvuga ko intego yayo ari uguhindura ubutegetsi bw’i Gitega.

Mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhindura imiterere y’imbaraga za gisirikare mu karere k’Ibiyaga Bigari, izina rya General Aloys Nzabampema uyobora ishami rya FNL-Nzabampema, ryongeye kugaruka mu biganiro by’umutekano w’u Burundi na Sud-Kivu.

FNL ya Nzabampema ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro ifite inkomoko mu Burundi, ariko ikorera muri RDC.

Mu myaka ishize, uyu mutwe wagiye ugirana imirwano n’ingabo za FARDC ndetse n’ingabo z’u Burundi zagiye zoherezwa muri Sud-Kivu mu rwego rwo kurwanya Twirwaneho na RED-Tabara.

Amakuru mashya atuma ikibazo kirushaho gukomera ni uko FNL na RED-Tabara bongeye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ndetse bakavugwaho kuba begereye umupaka w’u Burundi.

General Nzabampema ni muntu ki?

Aloys Nzabampema ni umwe mu bayobozi bakomeye b’ishami rya FNL ryatandukanye n’iryari riyobowe na Agathon Rwasa.

Amateka ye asubira mu ntangiriro z’imyaka ya 2010, ubwo FNL yari ikiri umutwe ukomeye w’Abarundi barwanyaga ubutegetsi bw’u Burundi.

Nzabampema yari yarabaye mu gisirikare cy’u Burundi mbere yo kwinjira mu mutwe w’inyeshyamba.

Mu 2013, amacakubiri akomeye yatumye FNL icikamo amashami.

Nzabampema yakomeje kuyobora ishami ryitwaje intwaro rikorera muri RDC, ari na ho havuye izina FNL-Nzabampema.

Congo Research Group ivuga ko Nzabampema yabaye umwe mu bayobozi bakomeye b’igisirikare cya FNL, umutwe wari warashinze ibirindiro muri Sud-Kivu kandi ugashaka kongera ubushobozi bwo gukorera ku butaka bw’u Burundi.

FNL yageze he?

Mu myaka yakurikiyeho, FNL-Nzabampema yakomeje kugaragara cyane mu bice bya Uvira, Ruzizi, Fizi na Mwenga.

Mu 2019, ibikorwa bya FARDC byibasiye ibirindiro by’abarwanyi ba FNL na FOREBU muri Sud-Kivu. Muri ibyo bikorwa, Nzabampema yatangaje ko yakomeretse.

Ndetse no mu 2022, ubwo FARDC n’ingabo z’u Burundi zakoraga ibitero ku birindiro bya FNL muri Sud-Kivu, Nzabampema yahakanye amakuru yavugaga ko umutwe we watsinzwe burundu, nk’uko SOS Media yabitangaje icyo gihe.

Ibi bigaragaza ikintu kimwe cy’ingenzi: FNL-Nzabampema ntabwo yigeze ibura burundu ku ikarita y’umutekano w’akarere.

2026: FNL yongeye kugaragara aho iri kuvugwa cyane

Raporo iheruka y’impuguke za Loni ivuga ko mu ntangiriro za 2026 abarwanyi ba FNL bari bakiri mu ishyamba rya Nyaburunda muri Teritwari ya Uvira, ndetse no mu misozi iri hafi ya Sange.

Iyo raporo kandi ivuga ko muri Magunda, FNL yasangiraga ibirindiro n’abarwanyi ba RED-Tabara.

Ikirenze kuri ibyo, impuguke za Loni zavuze ko hagati muri Gashyantare 2026 abarwanyi ba RED-Tabara na FNL bagiye bagaragara mu ruhande rw’imbaraga zishyigikiye AFC/M23-Twirwaneho mu gace ka Kamombo muri Hauts Plateaux, nubwo AFC/M23 na Twirwaneho bagiye bahakana kenshi ko hari imikoranire hagati yabo.

Kuba uyu mutwe urwanya Gitega ni ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku Burundi, kuko ibyo bice biri hafi y’umupaka kandi u Burundi bumaze igihe bufata imitwe nka FNL na RED-Tabara nk’iterabwoba ku mutekano w’igihugu.

RED-Tabara: “Guhindura ubutegetsi” biracyari ku murongo

Ikindi gice cy’iyi nkuru ni RED-Tabara, umutwe w’Abarundi ukorera muri RDC kuva mu myaka yakurikiye ikibazo cya politiki cyo mu 2015.

Uyu mutwe umaze imyaka uvuga ko urwanya ubutegetsi bwa CNDD-FDD n’ubuyobozi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye.

Mu minsi ya vuba, amashusho n’amakuru akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yongeye kuzamura impaka ku bivugwa ko RED-Tabara iri gutangaza ko ishaka guhirika ubutegetsi bw’i Gitega.

Ariko intego yo gukuraho ubutegetsi bwa Gitega si nshya kuri RED-Tabara.

Nk’uko Africa Defense Forum ibitangaza, mu myaka ishize uyu mutwe wari uzwi nk’umwe mu mitwe yitwaje intwaro ishaka gukuraho ubutegetsi bw’u Burundi.

Mu 2024, hari isuzuma ryavugaga ko RED-Tabara yari ifite abarwanyi bari hagati ya 500 na 800, nubwo iyo mibare itahuzwa n’imibare mishya itazwi ya 2026.

Ese RED-Tabara na FNL barakorana?

Hari ibimenyetso byerekana ko FNL na RED-Tabara zikorera mu turere tumwe twa Sud-Kivu, kandi raporo nshya y’impuguke za Loni ivuga ko hari aho zari zisangiye ibirindiro.

Kuki ikibazo cya Nzabampema gikomeye kuri Gitega?

Impamvu nyamukuru ni uduce ikoreramo. FNL ikorera muri Sud-Kivu, cyane cyane mu bice biri hafi y’umupaka w’u Burundi.

Ibi biha uyu mutwe amahirwe yo kuguma hafi y’igihugu ushaka kurwanya, mu gihe ukorera ku butaka bwa RDC.

Kuri Gitega, ibi bisobanuye ko ikibazo kitari gusa icy’inyeshyamba ziri kure mu mashyamba ya Congo, ni ikibazo cy’umutekano w’umupaka.

Ni yo mpamvu u Burundi bwagiye bwohereza ingabo muri Sud-Kivu mu rwego rwo kurwanya RED-Tabara na FNL, ariko zikaza guhindura ubutumwa, ahubwo zikajya kurwanya M23 na Twirwaneho.

Muri 2026, ikibazo cyarushijeho gukomera kubera ko imirwano yo muri Sud-Kivu yahinduye cyane imiterere y’ubufatanye hagati y’imitwe yitwaje intwaro.

Amakuru amwe agaragaza ko FNL na RED-Tabara begereye cyane ibice biri hafi y’imipaka y’u Burundi, mu gihe ubuyobozi bw’u Burundi bwo bukomeza kubibona nk’imitwe ibangamiye ubutegetsi n’umutekano w’igihugu.

Ese Nzabampema yaba afite imbaraga zihagije zo guhungabanya u Burundi?

Nta mibare yizewe ya 2026 y’abarwanyi ba FNL-Nzabampema ihari ku buryo wavuga ngo ni 300, 500 cyangwa 1,000.

Ariko ikibazo ntabwo kiri gusa ku mubare w’abarwanyi; ikibazo kiri ku buryo imitwe mito ishobora gukorana n’indi mitwe ikomeye.

Gitega itinya ko habayeho itsinda rihuza iyi mitwe na M23, u Burundi burwanya, umutekano wahungabana mu mujyi wa Bujumbura utari kure ya Uvira na Hauts Plateaux.

Umwe ashobora gutanga abantu, undi agatanga intwaro, undi agatanga ubutaka bwo gukoreraho, undi agatanga amakuru y’ubutasi cyangwa inzira zo kugera ku mipaka. Ngicyo ikintu urebye Gitega yatangiye kubona.

Ibi bigaragazwa n’ibyo Minisitiri Édouard Bizimana aherutse kwikoma Canada, ubwo yashinjaga icyo gihugu guhungabanya umutekano w’u Burundi kubera umwe mu Barundi Ottawa yahaye ubwenegihugu waje muri RED-Tabara.

Iyo ibyo bibaye, umutwe wari muto ushobora kugira ingaruka zirenze ubunini bwawo.

Intambara ishobora kwimukira hafi y’u Burundi?

Kugaruka kwa FNL-Nzabampema na RED-Tabara ku murongo w’amakuru y’umutekano w’akarere ni ikimenyetso cy’uko ikibazo cy’u Burundi na Sud-Kivu kitararangira.

Ku ruhande rumwe, muri dipolomasi, Gitega izakomeza kwitwaza ibikorwa bya gisirikare muri RDC kugira ngo ikumire imitwe ishobora gutera u Burundi, nyamara ahubwo intego zayo zikaba atari iyi mitwe, ahubwo ari M23 na Twirwaneho.

Ku rundi ruhande, imitwe nka RED-Tabara na FNL ikomeje kubaho, nubwo ubushobozi bwayo nyabwo butazwi neza.

Ikibazo gikomeye kurushaho ni uko Sud-Kivu ubu iri guhinduka cyane mu miterere y’imbaraga za gisirikare.

Iyo imitwe y’Abarundi ikomeje kwegera cyangwa gukorana mu buryo runaka n’imbaraga zifite ububasha mu bice bya Hauts Plateaux, intera iri hagati y’intambara yo muri Congo n’umutekano w’u Burundi iragenda iba nto.

Kandi niba RED-Tabara koko yongeye gushyira ku mugaragaro intego yo guhirika ubutegetsi bw’i Gitega, nk’uko amakuru akomeje gukwirakwira abivuga, ikibazo ntabwo kizaba kikiri icy’umutekano wo ku mupaka gusa.

Cyaba gitangiye kuba ikibazo cya politiki n’igisirikare gishobora kongera gufata akarere kose k’Ibiyaga Bigari.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply