Impuguke zibarirwa mu 300 zaturutse mu bihugu 50 byo hirya no hino ku Isi, ziteraniye i Kigali mu nama igamije kurebera hamwe uko AI (Ubwenge buhangano) na sisitemu zigenga bigenda bihindura imiterere y’umutekano n’ubwirinzi muri Afurika.
Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2026, ikaba iri kubera muri Kigali Convention Centre.
Iyi nama itegurwa n’Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA), yitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego z’umutekano, abafata ibyemezo, abashakashatsi, impuguke mu ikoranabuhanga n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Iterambere rya Sisitemu Zigenga: Ingaruka ku busugire no ku mutekano muri Afurika’, ikaba igamije kureba amahirwe n’imbogamizi ziterwa n’ikwirakwira ry’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano n’ibindi bikoresho bishobora gukora ibikorwa bya gisirikare mu buryo bwigenga.
Ubwo yatangizaga iyi nama, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ISCA, Lt. Gen. (Rtd) Frank Mushyo Kamanzi, yavuze ko Afurika n’Isi muri rusange bigeze mu gihe gikomeye aho iterambere rya AI, sisitemu zigenga ndetse n’ibikoresho bikorera mu kirere, ku butaka no mu mazi biri guhindura imiterere y’intambara n’ibikorwa by’umutekano.
Lt. Gen. (Rtd) Kamanzi yavuze ko kuba abitabiriye baturutse mu bihugu bitandukanye bigaragaza ko hari imyumvire ihuriweho y’uko sisitemu zigenga zitakiri ikoranabuhanga ryo mu gihe kizaza gusa, ahubwo ko zatangiye kugira uruhare mu bikorwa by’umutekano muri iki gihe.
Ati: “Sisitemu zigenga zahoze zifatwa nk’ikoranabuhanga ry’ahazaza, ariko ubu ziri guhindura ukuri kw’ibikorwa bya gisirikare n’imikorere y’inzego z’umutekano.”
Afurika ireba amahirwe n’imbogamizi!
Kamanzi yavuze ko iri terambere rishya rishobora guha Afurika amahirwe akomeye mu kongera ubushobozi bwo gucunga umutekano, ariko ko ryanazanye ibibazo bisaba ibisubizo bihuriweho.
Yavuze ko sisitemu zigenga zishobora gufasha mu gukusanya amakuru y’ubutasi, kugenzura imipaka, gucunga umutekano wo mu mazi, kurinda ibikorwa remezo by’ingenzi ndetse no kugabanya ibyago abasirikare n’abandi bakozi b’umutekano bahura na byo.
Ati: “Sisitemu zigenga zifite ubushobozi bukomeye bwo kunoza ikusanyamakuru y’ubutasi, kongera igenzura ry’imipaka, gufasha mu mutekano wo mu mazi, kurinda ibikorwa remezo by’ingenzi no kugabanya ibyago ku basirikare n’abakozi b’umutekano.”
Icyakora yavuze ko ikoreshwa ry’iri koranabuhanga ritanga n’ibibazo bishya, birimo kumenya uko ububasha bw’umuntu n’uburyozwe bw’inshingano bizakomeza kubaho mu gihe cyo gukoresha ingufu.
Yabajije ati: “Twakwemeza dute ko ubuyobozi bw’umuntu n’uburyozwe bw’inshingano bikomeza kubaho mu ikoreshwa ry’ingufu? Twakumira dute ikoreshwa rya sisitemu zigenga ku mitwe yitwaje intwaro itari iya za leta? Ni izihe politiki n’amategeko bizakenerwa? Kandi twakubaka dute ubumenyi, ubushobozi mu ikoranabuhanga n’inzego bikenewe kugira ngo izi sisitemu zikoreshwe neza kandi zibungabungwe?”
Lt. Gen (Rtd) Kamanzi yavuze ko ibyo bibazo bisaba ubuyobozi buhuriweho n’ubufatanye hagati y’ibihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Afurika ikwiye kubaka ubushobozi bwayo mu bijyanye na AI kugira ngo ibashe kurinda umutekano n’ubusugire bwayo mu gihe ikoranabuhanga rigenda rigerwaho n’abatari ibigo bya Leta.
Yavuze ko uburyo sisitemu zigenga na AI bigenda biboneka ku buryo bworoshye bisaba ko inzego z’umutekano muri Afurika zihora zihindura uburyo zikora kandi zikagira ubushobozi bwo kujya imbere y’impinduka.
Ati: “Sisitemu zigenga n’ubwenge bukorano bigenda birushaho kuboneka, harimo no ku batari ibigo bya Leta. Ibi bivuze ko inzego zacu z’ubwirinzi n’umutekano zigomba guhora zihindura imikorere kandi zikagira ubushobozi bwo kujya imbere y’izi mpinduka. Afurika ntishobora kwihanganira gusigara inyuma mu gihe izi tekinoloji zikomeje gutera imbere.”
Minisitri Nduhungirehe yavuze kandi ko, nubwo iri koranabuhanga rishobora guteza ibibazo bishya by’umutekano, rishobora no gufasha Afurika guhangana n’ibibazo bisanzwe biyugarije.
Ati: “Ku rundi ruhande, sisitemu zigenga ziratanga n’amahirwe. Zishobora kudufasha guhangana neza na bimwe mu bibazo bikomeye by’umutekano, birimo iterabwoba, imitwe yitwaje intwaro n’ibyaha byateguwe.”
Afurika irasabwa kubaka ubushobozi bwayo
Minisitiri Nduhungirehe kandi yashimangiye ko ubushobozi Afurika izagira bwo kungukira muri AI n’izi tekinoloji buzaterwa ahanini n’uko izashobora kubaka ubumenyi, inzego n’abahanga bashoboye kuzikoresha no kuzihuza n’ibikenewe ku mugabane.
Yavuze ko kongera ubushobozi bw’abaturage n’inzego byo mu gihugu ari ingenzi mu gihe ibihugu bya Afurika bigenda byinjira mu buryo bw’umutekano bushingiye cyane ku ikoranabuhanga.

















