img-20200828-wa0025_1598613916753.jpg

Huye: Meya yasezeranyije abo Gitifu w’umurenge yangiye_Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Meya w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange kuri uyu wa 28 Kanama 2020 yasezeranyije umugabo witwa Nzindukiyimana Jeremie n’umugore we Byukusenge Claudette batuye mu Mudugudu wa Gahanga, Akagari ka Rugango, mu murenge wa Mbazi, banze gusezeranywa na Gitifu Uwimabera Clemence.

Tariki ya 30 Nyakanga 2020 ni bwo Nzindukiyimana n’umugore we bari gusezeranira imbere y’amategeko, gusa bitewe n’urugomo rwa muramu we wari waraye arwanye, Gitifu Uwimabera yanze kubasezeranya, atekereza ko Nzindukiyimana yaba yabigizemo uruhare.

Intandaro yo kutabasezeranya ni ikirego umuturanyi wabo witwa Nyabyenda Yohana wakubitiwe muri iyi mirwano, yatanze ku biro by’umurenge. Uyu yasobanuriye Bwiza.com ko umuryango wa Nzindukiyimana ugomba kumuha amafaranga y’u Rwanda 50,000 yo kwivuza. Ubusesenguzi bugaragaza ko ari cyo umuryango wari gusezerana wazize.

Iki kibazo cyateje umwuka mubi hagati y’ubuyobozi n’abaturage, bituma tariki ya 5 Kanama 2020 bukora inama n’impande zombie. Meya Sebutege yanzuye ko agomba kwisezeranyiriza Nzindukiyimana, igihe cyose azaba abona yiteguye.

Ni uko Meya Sebutege asohoje isezerano yahaye Nzindukiyimana uyu munsi.

img-20200828-wa0025_1598613916753.jpg Gitifu wa Mbazi, Uwamabera (iburyo) na Meya Sebutege wasezeranyije Nzindukiyimana

img-20200828-wa0053.jpg

img-20200828-wa0052.jpg

img-20200828-wa0051.jpg

img-20200828-wa0046.jpg

img-20200828-wa0050.jpg

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Huye: Meya yasezeranyije abo Gitifu w’umurenge yangiye_Amafoto
    Sebutege uri umuyobozi w’abaturage rwose.

  2. Huye: Meya yasezeranyije abo Gitifu w’umurenge yangiye_Amafoto
    Sebutege uri umuyobozi w’abaturage rwose.

  3. Huye: Meya yasezeranyije abo Gitifu w’umurenge yangiye_Amafoto
    Mayor wa Huye Ni umuyobozi wuje indangagacito n’utukundo sinkabandi birirwa batogota kuti radio gusa

  4. Huye: Meya yasezeranyije abo Gitifu w’umurenge yangiye_Amafoto
    Mayor wa Huye Ni umuyobozi wuje indangagacito n’utukundo sinkabandi birirwa batogota kuti radio gusa

  5. Huye: Meya yasezeranyije abo Gitifu w’umurenge yangiye_Amafoto
    Mayor wa Huye Ni umuyobozi wuje indangagacito n’utukundo sinkabandi birirwa batogota kuti radio gusa

  6. Huye: Meya yasezeranyije abo Gitifu w’umurenge yangiye_Amafoto
    Mayor wa Huye Ni umuyobozi wuje indangagacito n’utukundo sinkabandi birirwa batogota kuti radio gusa

  7. Huye: Meya yasezeranyije abo Gitifu w’umurenge yangiye_Amafoto
    Meya wakoze cyane ni bake babasha kufata icyemezo nk’iki kandi bakacyubahiriza, ariko ndabona Gitifu ari kureba nabi; nawe yari akwiye icyuhagiro kuko ntiyakoze ibyo yagombaga gukora uko bikwiye kandi rimwe na rimwe biba biri mu ndahiro ye yagiriye imbere y’abo ayobore n’abamuyobora; aha mugaragaje ko rwose ubuyobozi bufite inzego zigenda zuzuzanya ariko nanone zikarutanwa mu gukemura ibibazo by’abaturage.Meya musabiye igihembo cy’indashyikirwa muri uyu mwaka nk’umuyobozi ku rwego rw’akarere warenganuye umuturage wari warenganijwe ku rwego rw’umurenge.

  8. Huye: Meya yasezeranyije abo Gitifu w’umurenge yangiye_Amafoto
    Meya wakoze cyane ni bake babasha kufata icyemezo nk’iki kandi bakacyubahiriza, ariko ndabona Gitifu ari kureba nabi; nawe yari akwiye icyuhagiro kuko ntiyakoze ibyo yagombaga gukora uko bikwiye kandi rimwe na rimwe biba biri mu ndahiro ye yagiriye imbere y’abo ayobore n’abamuyobora; aha mugaragaje ko rwose ubuyobozi bufite inzego zigenda zuzuzanya ariko nanone zikarutanwa mu gukemura ibibazo by’abaturage.Meya musabiye igihembo cy’indashyikirwa muri uyu mwaka nk’umuyobozi ku rwego rw’akarere warenganuye umuturage wari warenganijwe ku rwego rw’umurenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *