Umuntu wa 16 yishwe na Covid-19 mu Rwanda

egiwhntwaaewhqn.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 28 Kanama 2020 yatangaje ko umuntu wa 16 yishwe n’icyorezo cya Covid-19, haboneka abanduye bashya 70 mu bipimo 5159 byafashwe. Uyu muntu wapfuye yari afite imyaka 81 y’amavuko nk’uko iyi Minisiteri yabitangaje mu butumwa bwo kwihanganisha umuryango yasize. Abarwayi babonetse bo barimo 54 bapimwe mu masoko ya Kigali, […]

Gitifu yagiye guhondagurira umuturage mu ifasi y’abandi yitwaje abanyerondo

Ahagana saa kumi n’imwe z’ikigoroba tariki ya 27 Kanama 2020, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musaza, Umurenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe, Harorimana Ignace yitwaje abanyerondo b’umwuga, bakubise bikomeye Murindarugamba Tharcisse bamusanze mu Mudugudu wa Kabare uri mu Kagari ka Nyacyerera mu Murenge wa Kigarama. Umugore wa Murindarugamba witwa Nyiramariro Bonifride ati: “Njyewe n’umugabo wanjye, […]

Impamvu zerekana buryo ki FERWAFA itabaniye Gicumbi FC na Heroes

Amezi atatu arashije amakipe ya Gicumbi FC na Heroes FC ari mu gihirahiro nyuma yo kumanurwa mu cyiciro cya kabiri n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA mu mwanzuro w’iryo shyirahamwe kugeza ubu utaravugwaho rumwe. Icyemezo cyo kumanura ayo makipe yombi cyafashwe ku wa 22 Gicurasi, ubwo FERWAFA yafataga icyemezo cyo gusoza shampiyona y’Ikiciro cya […]

Gakenke: Meya yasabye abarimu bose gukora nk’abakangurambaga bo kurwanya Covid-19

img-20200828-wa0059.jpg

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke yatanze amabwiriza ku bayobozi b’imirenge yose igize ako karere gutanga umusanzu wabo mu guhangana n’icyorezo Covid 19. Mu ibaruwa irambuye umuyobozi w’akarere Nzamwita Deogratius yandikiye abanyamabanga nshingwabikorwa bose b’imirenge igize akarere ka Gakenke, yabasabye gukora urutonde rw’abarimu bose babarurwa mu murenge, abasaba ko babashyira mu bagomba kwitabira gahunda z’ubukangurambaga bwo kurwanya […]

Kirehe: Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima yeguye nyuma yo gufatwa yasinze yanarengeje Saa moya

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe kuri uyu wa Gatanu, bwatangaje ko bwakiriye ibaruwa y’ubwegure ya Hategekimana Jean wari Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mahama, nyuma yo gufatwa mu ijoro ryakeye yishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Amakuru avuga uyu muganga yafashwe saa yine z’ijoro kandi yanasinze, mu gihe amasaha mashya ntarengwa yo gutaha atagomba kurenga saa moya. Umuyobozi […]

Njye mpora mu mwuka w’abazimu batazima- Rutangarwamaboko

Rutangarwamaboko yiyemereye ko asenga abazimu , anashimangira ko kuri we gusenga Imana ya Aburahamu usize iya sogokuru wawe ari ubuyobe bukabije Abanyarwanda binjijwemo n’abazungu Mu kiganiro yagiranye na Bwiza Tv Chanel Rutangarwamaboko yagarutse kuri bimwe umuco wabazungu wangije mu muco nyarwanda harimo n’iyobokamana nyarwanda ryaryamiwe n’iyobokamana ry’abazungu. Bimwe mubyo impuguke Rutangarwamaboko agarukaho, harimo gusenga Imana […]

Umusirikare wa RDF arashinjwa guca ikariso y’umwana w’imyaka 15 akamusambanya

Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda ukorera mu murenge wa Mata w’akarere ka Nyaruguru, arashinjwa n’umwana w’imyaka 15 kumusambanya nyuma yo kumuciraho ikariso yari yambaye. Byabaye Tariki 02 Kanama 2020, ubwo uyu mwana w’imyaka 15 yari kumwe na mugenzi we mu gishanga cy’iwabo mu mudugudu wa Taba, Akagari ka Rwamiko mu murenge wa Mata. Icyo gihe […]

R. Kelly yasabiwe gufungurwa nyuma yo gukubitirwa muri gereza

Umunyamategeko Steve Greenberg wunganira umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly mu rubanza ashinjwamo gufata umugore ku ngufu, yamusabiye guhita arekurwa nyuma yaho bigaragaye ko akomeje guhohotererwa muri gereza n’imfungwa bafunganwe Inkuru ya TMZ ivuga ko Steve Greenberg yavuze ko umukiriya we yasagariwe muri gereza ya Chicago aho afungiye,mu gihe ategereje urubanza ku birego […]

Huye: Meya yasezeranyije abo Gitifu w’umurenge yangiye_Amafoto

img-20200828-wa0025_1598613916753.jpg

Meya w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange kuri uyu wa 28 Kanama 2020 yasezeranyije umugabo witwa Nzindukiyimana Jeremie n’umugore we Byukusenge Claudette batuye mu Mudugudu wa Gahanga, Akagari ka Rugango, mu murenge wa Mbazi, banze gusezeranywa na Gitifu Uwimabera Clemence. Tariki ya 30 Nyakanga 2020 ni bwo Nzindukiyimana n’umugore we bari gusezeranira imbere y’amategeko, gusa bitewe […]

Museveni wemeye kwitwa ‘Bosiko’ yahaye ubutumwa bukomeye Bobi Wine

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni wemeye kwitwa izina ‘Bosiko’ yahimbwe n’abamurwanya, yavuze ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha ari yo azagena ukwiye kuyobora Uganda hagati ye na Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine. Izina ‘Bosco’ Museveni yahimbwe, rikunze gukoreshwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe biganjemo abafana ba Bobi Wine, bakarimwita bagaragaza […]

Ifoto idasanzwe y’inka yimuwe mu ndege yatumye imbuga nkoranyambaga zihungabana

Guhera mu cyumweru gishize hatangiye gucicikana ifoto y’inka iri mu kirere iziritse imigozi, ku buryo abantu benshi babyibajijeho kuko batiyumvishaga impamvu inka ishobora gutwarwa gutyo. Iyi nka ni imwe muzororwa n’aborozi bo mu misozi ya Alps iherereye mu Burayi bwo hagati igakora ku bihugu nk’u Bufaransa, u Butaliyani n’u Budage. Buri mwaka iyo bigeze mu […]

RDC: Abakongomani bamanukiwe n’icyuma kidasanzwe

egnswauuwaauv6u_1598601513463.jpg

Abakongomani bo muri Teritwari ya Buta mu Ntara ya Bas Uele ku wa 24 Kanama 2020 bamanukiwe n’icyuma kidasanzwe, cyaguye mu ishyamba ryaho, abenshi muri bo ntibasobanukirwa icyo ari cyo ndetse na nyiracyo. Nk’uko itangazo rya Visi Guverineri wa Bas Uele, Jean Fidele Tengbuti Mambe ribivuga, iki cyuma cyaguye mu masaa saba y’amanywa ku butaka […]

Uganda: Abadepite 2 bari bivuganye Minisitiri Imana ikinga akaboko

Minisitiri ushinzwe uburobyi Christine Andoa yasebeje abadepite babiri mu mbwiraruhame yatangiye i Kayunga bahita batangira kumukubita kugeza abashinzwe umutekano babakijije. Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ibikorwa by’uburobyi mu kiyaga cya Kiyaga cya Kyoga giherereye mu gace ka Kayunga, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburobyi muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ya Uganda, Christine Andoa yagiranye amakimbirane n’abadipite babiri bari […]

Japan: Minisitiri w’Intebe agiye kwegura ku bw’ubuzima bwe butameze neza

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe biteganyijwe ko yegura kuri iki gicamusi, aho avuga ko ubuzima bwe butakimwemerera kuzuza ishingano yatorewe n’abaturage. BBC yatangaje ko Minisitiri Shinzo arwaye indwara yo mu bwoko bwa ulcerative colitis, ifata mu mara, bituma akenshi aba arwaye ntabashe gukora akazi uko bikwiye. Igitangazamakuru cya Leta y’u Buyapani NHK cyatangaje ko […]

Umutoza waziranaga n’abafana ba APR FC yagizwe umutoza wa Yanga ya Haruna na Sarpong

Ikipe ya Yanga Africans yo mu gihugu cya Tanzania, yagize Umunya-Aerbia, Zlatko Krmpotic wahoze atoza APR FC ya hano mu Rwanda, umutoza wayo mukuru imusimbuje Umubiligi Luc Eymael yirukanye mu minsi ishize. Mu busanzwe Umurundi Kaze CĂ©dric wigeze gutoza ikipe ya Mukura Victory Sports ya hano mu Rwanda ni we wahabwaga amahirwe yo kujya gutoza […]

Saa moya yaraye igonze benshi

Nyuma y’amasaha make Inama y’Abaminisitiri yemeje ko abantu bose bagomba kuba bageze mu ngo zabo bitarenze saa moya z’umugoroba bivuye kuri saa tatu, bamwe mu Banyarwanda byatangiye kubagora, barazwa hanze mu masitade. Mu mihanda itandukanye y’igihugu, by’umwihariko mu mijyi, abantu benshi basiganwaga n’amasaha, buri wese agira ngo agere mu rugo iyi saha nshya itaragera. Gusa […]

Rwamagana: Impanuka ikomeye yaguyemo batatu, hakomereka bane

Abantu batatu bapfiriye mu mpanuka yaraye ibereye mu murenge wa Muhazi ho mu karere ka Rwamagana, mu gihe abandi babarirwa muri batane bayikomerekeyemo. Iyo mpanuka yabaye mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba w’ejo ku wa kane, yabereye mu mudugudu wa Plage, mu kagari ka Nyarusange ho muri uriya murenge wa Muhazi. Yatewe n’imodoka ya Jeep […]