Rutangarwamaboko yiyemereye ko asenga abazimu , anashimangira ko kuri we gusenga Imana ya Aburahamu usize iya sogokuru wawe ari ubuyobe bukabije Abanyarwanda binjijwemo n’abazungu
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza Tv Chanel Rutangarwamaboko yagarutse kuri bimwe umuco wabazungu wangije mu muco nyarwanda harimo n’iyobokamana nyarwanda ryaryamiwe n’iyobokamana ry’abazungu.
Bimwe mubyo impuguke Rutangarwamaboko agarukaho, harimo gusenga Imana y’Abayisiraheri kandi hari Imana y’u Rwanda. aho yemeza ko Kwiyambaza Imana y’Aburahamu ufite sogokuru wawe ni ikibazo ku banyarwanda.Yagize ati” Umuntu yiyambaza Imana ya Aburahamu , ya Yakobo ??? Nta sekuru aba afite se?
Umunyamakuru amubajije niba umuntu usenga abazimu ashobora kujya mu mwuka nkuko yari amaze kwivugira ko arebera ibibazo n’indwara z’abantu mubundi buryo bw’umwuka , yamubwiye ko atajya mu mwuka ahubwo bahorayo. Yagize ati” Mpora muri abo bazimu bacu batazima bigatuma tuzimbura ibyari byazahaye”
Rutangarwamaboko kandi yavuze ko ashobora gusengera umuntu yifashishije abazimu be ibyifuzo bye bigasubizwa cyangwa uburwayi barwaye bugakira. Yavuze ko we atumva uburyo umuntu ava mu Rwanda akajya gusura imva ya Yezu muri Israel, mu gihe kuva yavuka aba atazi naho umusezero (imva ) wa Ruganzu Ndoli uherereye.
Muganga Rutangarwamaboko ni umuyobozi mukuru w’ikigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco (RCHC) , yakunze kumvikana agaya cyane imyinshi mu mico y’abazungu yerekeye iyobokamana, aho benshi mu bayobotse bene uwo muco bamwumva badatinya kuvuga ko akorera ubwami bw’umwijima nyamara nawe ngo iyo abitegereje asanga ari injiji zayobejwe n’imyemerere y’abazungu ikabibagiza ibyiwabo.
Kurikira Ikiganiro cyose Hano
Abashaka kugana muganga Rutangarwamaboko ndetse IKIGO NYARWANDA CY’UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO (RCHC). bahamagara kuri nimero : 0788514177/0725520312 bakabafasha.


