Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni wemeye kwitwa izina ‘Bosiko’ yahimbwe n’abamurwanya, yavuze ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha ari yo azagena ukwiye kuyobora Uganda hagati ye na Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine.
Izina ‘Bosco’ Museveni yahimbwe, rikunze gukoreshwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe biganjemo abafana ba Bobi Wine, bakarimwita bagaragaza ko afite ubwenge bubarirwa ku mitwe y’intoki bwo kuyobora Uganda.
Ryaturutse mu itangazo rya Sosiyete y’itumanaho ya MTN ryamamazaga uburyo bwa Cashless (kwishyura nta guhererekanya amafaranga mu ntoki).
Iryo tangazo ririmo inkuru y’umugabo waturutse mu cyaro akajya mu mujyi ari ku igare, yagerayo akarinyuza muri za mashini zisaka abantu mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi, yemwe akanarizamukana inganzi za Super MarchĂ© yari yerekejemo.
Uwo mugabo witwa Bosco akigera mu isoko yerekwa uburyo bwo kwishyura amafaranga ukoresheje uburyo bwa Mobile Money bikamutangaza cyane. Ifoto ya Bosiko ari ku igare yahujwe n’indi ya Museveni yigeze kwamamara cyane atwaye igare mu ifamu ye, izina riba rihamye gutyo.
Perezida Museveni abinyujije kuri Twitter ye ku munsi w’ejo, yavuze ko izina Bosco ntacyo rimutwaye, ashimangira ko amatora y’umukuru w’igihugu ari yo azagena ugomba kuyobora Uganda hagati ye na mukeba we Kyagulanyi.
Ati: “Niba Abagande bashaka Bobi Wine cyangwa “Bosco” (njya numva ngo bisobanura Museveni) icyo ni ikibazo kizakemuka mu ntangiriro z’umwaka utaha.”
Museveni ashingiye ku kuba ishyaka rye rya NRM ryaratsinze ku buryo busesuye amatora yo kurwego rw’imidugudu y’abahagarariye abafite ubumuga, abasaza n’urubyiruko; yavuze ko ari ikimenyetso cy’uko n’ay’ubutaha azayatsinda, ngo kuko ayo baheruka gutsinda batari banayiteguye uko bikwiye.
Yagize ati: “Duherutse gukina 1/2 cy’irangiza binyuze mu matora y’abafite ubumuga, abageze mu za bukuru n’urubyiruko. Hatsinze nde mu mikino itatu yabaye? Bosco yatsinze nta myiteguro myinshi yakoze. Ntegereje imikino ya nyuma. Nsuhuje abanyamahanga babari inyuma batinya Uganda ifite imbaraga. Ni bibi cyane kuri bo.”
Bobi Wine Museveni yageneye ubutumwa, ni umwe mu bo bazaba bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe hagati ya tariki ya 10 Mutarama n’iya 08 Gashyantare 2011.



2 Responses
Museveni wemeye kwitwa ‘Bosiko’ yahaye ubutumwa bukomeye Bobi Wine
Ni ntakibazo Tamara induru ngizo zigiye gusubira nka besijye it’s not 2001 it’s 2021
Museveni wemeye kwitwa ‘Bosiko’ yahaye ubutumwa bukomeye Bobi Wine
Ni ntakibazo Tamara induru ngizo zigiye gusubira nka besijye it’s not 2001 it’s 2021