R. Kelly yasabiwe gufungurwa nyuma yo gukubitirwa muri gereza

Sangiza iyi nkuru

Umunyamategeko Steve Greenberg wunganira umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly mu rubanza ashinjwamo gufata umugore ku ngufu, yamusabiye guhita arekurwa nyuma yaho bigaragaye ko akomeje guhohotererwa muri gereza n’imfungwa bafunganwe

Inkuru ya TMZ ivuga ko Steve Greenberg yavuze ko umukiriya we yasagariwe muri gereza ya Chicago aho afungiye,mu gihe ategereje urubanza ku birego byerekeranye n’ibyaha aregwa byo gufata ku ngufu abana no kwinjiza abantu mu busambanyi hagamijwe indonke.

Greenberg kandi yavuze ko kugeza ubu atazi urwego rw’ibikomere umukiriya we(R. Kelly) afite, gusa yemeza ko yakubiswe bikomeye bigakwa ko yakubiswe n’imfungwa bafunganwe.

Umuririmbyi R. Kelly ahakana ibyaha byinshi aregwa birimo gusambanya abakobwa bakiri abana no gucuruza abantu bigamije ubusambanyi.

TMZ ikomeza inkuru yayo ivuga ko R. Kelly yakubiswe amakofe n’umusore bafunganwe, amuziza ko abafana be bakorera imyigaragambyo hanze ya gereza bikaba byaratumye imfungwa zose zihagarikirwa gusurwa.

R. Kelly, wari mu byamamare bikomeye mu njyana ya RnB mu myaka ya 1990, amaze igihe kirenga umwaka muri gereza ategereje kuburanishwa ku byaha yarezwe muri leta Illinois no mu mijyi nka Minnesota na New York.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *