Saa moya yaraye igonze benshi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’amasaha make Inama y’Abaminisitiri yemeje ko abantu bose bagomba kuba bageze mu ngo zabo bitarenze saa moya z’umugoroba bivuye kuri saa tatu, bamwe mu Banyarwanda byatangiye kubagora, barazwa hanze mu masitade.

Mu mihanda itandukanye y’igihugu, by’umwihariko mu mijyi, abantu benshi basiganwaga n’amasaha, buri wese agira ngo agere mu rugo iyi saha nshya itaragera. Gusa abenshi byabananiye, abagira amahirwe babasha kugera iwabo batarafatwa, mu gihe abandi basa n’abaguwe gitumo n’abapolisi, babageza mu masitade.

Nko mu mujyi wa Kigali, abafashwe barajwe muri Sitade ya Kigali i Nyamirambo nk’uko amafoto amwe yafashwe n’umunyamakuru wa Umuseke abigaragaza.

Hari abandi bagiye bahererekanya amafoto atandukanye mu masitade, agaragaza abafashwe barengeje isaha ya saa moya bataragera mu ngo zabo.

Gusa n’ubwo hari abo isaha yagonze, bigaragara ko mu mihanda habaye impinduka, urujya n’uruza rwabaga rurimo rwagabanyutse, hafi no gucika burundu. Abantu barushaho kumva ko icyorezo gikomeye, ari yo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zikomeye ugereranyije n’izari zisanzwe.

Abayobozi nka Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston ndetse na CP John Bosco Kabera uvugira Polisi y’Igihugu, bagiye banenga imyitwarire ya bamwe mu baturage mu gukumira iki cyorezo, ibi bikaba ari byo bikomeje gutera izamuka ry’imibare y’abandura.

Nta gushidikanya ko ari yo mpamvu nyamukuru yatumye ingendo rusange zihuza Kigali n’intara zifunga, saa tatu ikimurirwa kuri saa moya.

Amabwiriza ahari ku batwara abagenzi avuga ko nta modoka igomba guhaguruka muri gare nyuma ya saa kumi n’ebyiri bitewe n’igihe byatwara imodoka kugira ngo igere aho ijya. Ibi byatangajwe n’ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere, RURA kuri uyu wa 27 Kanama 2020.

Habaye impinduka kandi mu mikorere y’amabanki, aho urugaga ruyashinzwe (Rwanda Bankers Association) rwatanze itangazo rimenyesha ko agomba kujya afunga guhera saa cyenda z’igicamunsi. Ibigo by’itumanaho nka MTN byo bigiye kujya bifunga imiryango saa kumi mu mujyi wa Kigali, na saa kumi n’imwe mu tundi duce.

Abakozi ba leta basabwe kujya bakorera mu biro batarenze 30% by’abakora mu bihe bisanzwe, mu bigo byigenga ho hazajya hakora 50% ariko bajye basimburana. Mu masoko, abacuruzi bemerewe gukora ni 50%, nabo bakajya basimburana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *