Amezi atatu arashije amakipe ya Gicumbi FC na Heroes FC ari mu gihirahiro nyuma yo kumanurwa mu cyiciro cya kabiri n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA mu mwanzuro w’iryo shyirahamwe kugeza ubu utaravugwaho rumwe.
Icyemezo cyo kumanura ayo makipe yombi cyafashwe ku wa 22 Gicurasi, ubwo FERWAFA yafataga icyemezo cyo gusoza shampiyona y’Ikiciro cya mbere imburagihe kubera icyorezo cya Covid-19 na n’ubu kigihangayikishije u Rwanda n’Isi muri rusange.
FERWAFA yavuze ko yashingiye ku bubasha bwayo nkuko bugaragara mu ngingo ya 33 ya ’status’ igenga iyigenga, inashingira ku ngingo ya 28 y’amategeko agenga amarushanwa itegura.
Shampiyona yasojwe APR FC yari iya mbere ku rutonde rwa Shampiyona ihawe igikombe, Heroes yari iya 16 n’amanota 16 na Gicumbi yari iyikurikiye na 15 zimanurwa mu kiciro cya kabiri.
Ni icyemezo amakipe yombi atishimiye ahitamo kukijuririra asaba ko cyateshwa agaciro.
Komisiyo ishinzwe ubujurire muri FERWAFA yateranye ku ya 5 Kamena 2020 yatesheje agaciro ubujurire bw’amakipe yombi ngo kuko “nta mpamvu zemewe n’amategeko bwashingiyeho.”
FERWAFA yakoze ibinyuranyije n’ibyari byemejwe n’abanyamuryango bayo
Mbere y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru rifata icyemezo cyo gusoza shampiyona bikarangira bamwe mu banyamuryango bagaragaje ko barenganyijwe, hari habaye inama nyunguranabitekerezo hagati y’ubuyobozi bwa Ferwafa n’abanyamuryango bayo.
Iyo nama yabaye ku wa 8 Gicurasi hifashishijwe ikoranabuhanga, yari igamije kurebera hamwe ikigomba gukorwa, nyuma y’uko CAF yari yasabye amashyirahamwe y’umupira w’amaguru gutanga umwanzuro wa nyuma w’uko za shampiyona zari zarasubitswe zasubukurwa cyangwa zigasozwa imburagihe.
Amakuru yizewe ariho ni uko abanyamuryango batoye ku bwiganze bw’uko APR FC ihabwa igikombe, hanyuma ntihagire ikipe n’imwe imanuka mu cyiciro cya kabiri.
Ni umwanzuro FERWAFA yirengagije nkana, nyamara abanyamuryango 95 bose bari bemeje ko hatagira ikipe n’imwe imanurwa, na cyane ko shampiyona yaburanga imikino irindwi yose yahaga buri kipe mu yamanuwe amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere.
Kumanura Gicumbi na Heroes si wo wari kuba umuti w’ikibazo
Mu busanzwe ‘shampiyona’ bisobanuye ko ari irushanwa buri kipe ihuramo n’indi, hanyuma bagakina umukino ubanza n’uwo kwishyura.
Cyakora cyo mu kwirinda ko icyorezo cya Covid-19 kidakomeza gusakara mu gihugu, byabaye ngombwa ko icyari shampiyona kitaba, imikino isubikwa imburagihe.
Nta kipe n’imwe hagati ya Gicumbi cyangwa Heroes yazanye icyorezo cya Covid-19 mu gihugu, ku buryo cyagombaga kuyacira urubanza.
Mu buryo bwagombaga gukoreshwa kugira ngo Gicumbi na Heroes ziciribwe urubanza ruzinyura, harimo ko icyemezo cyafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo ya Ferwafa n’abanyamuryango bayo cyubahirizwa, hanyuma ntihagire ikipe n’imwe imanurwa. Icyo gihe amakipe yakwiyongera akagera kuri 18, hanyuma hagasigara hashakishwa ubushobozi n’ibibuga, na cyane ko nta bibazo by’amikoro make byagaragaye mbere y’uko Covid-19 yaduka.
Ikindi cyashobokaga ni ukureka shampiyona igakomeza nk’uko mu bindi bihugu byagenze, cyangwa se amakipe yose yari mu myanya ya nyuma agahurira mu mikino ya Play-offs nk’uko mu kiciro cya kabiri bizagenda.
Haba harabayemo ugukurura bishyira?
Mu makipe yari afite ibyago byo kumanuka mu kiciro cya kabiri harimo ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi, nyuma y’imikino myinshi yari imaze idatsinda.
Shampiyona yasojwe Espoir ari iya 14 n’amanota 17, irusha Heroes inota rimwe ndetse inakanarusha Gicumbi amanota abiri.
Iyi kipe y’i Rusizi yari ifite umwenda w’imbaturamugabo w’ibitego 20.
Abagizweho ingaruka n’icyemezo cya FERWAFA, bashyira mu majwi Visi-Perezida wayo, Kayiranga Vedaste kugira uruhare mu kwihutisha kubacira urubanza, mu rwego rwo kurinda ikipe ya Espoir abereye umunyamuryango ko yamanuka, dore ko mu makipe yagombaga gukina na yo harimo APR itari yagatsinzwe n’umukino n’umwe.
Gicumbi FC yo isanga itaranigeze ibanirwa kuva na mbere
Ubuyobozi bw’iyi kipe ibarizwa mu majyaruguru y’igihugu bwo busanga iyo kipe itarigeze ibanirwa na FERWAFA na mbere y’uko imanurwa mu kiciro cya kabiri.
Babishingira ku kuba nta mukino n’umwe wa shampiyona yigeze yakirira ku kibuga cyayo cyari cyarafunzwe kubera kutuzuza ibyasabwaga, ibyatumye yakirira imikino yayo yose kuri Stade ya Mumena i Nyamirambo.
Mu gihe amakipe menshi afashwa cyane no gukinira ku bibuga byayo binyuze mu murindi w’abafana, Gicumbi yo nk’uko Urayeneza John uyiyobora yigeze kubitangariza BWIZA nta mufana n’umwe yigeze ibona, ibyo yemeza ko byayikomye mu nkokora.
Shampiyona yashyizweho akadomo Gicumbi nta mukino n’umwe muri myinshi yagombaga gukinira ku kibuga cyayo yakiriye, n’ubwo cyari cyarahawe uburenganzira bwo kongera gukinirwaho.
Umuntu akibaza ati: “Ni gute ikibuga cya Gicumbi cyangwa, hanyuma icyo mu Rutsiro kigakinirwaho shampiyona y’Ikiciro cya kabiri kandi amakipe yose arebwa na Club licencing?”
Birajyana no kuba iyo kipe ari imwe mu yakunze kurira igaragaza ko yagiye ikomwa mu nkokora n’ibyemezo by’abasifuzi mu mikino imwe n’imwe, ikabishingiraho ivuga ko na mbere yaho itigeze ibanirwa.
Igikenewe n’iki?
Igikenewe ni uko amakipe yemeza ko yarenganyijwe yarenganurwa.
Magingo aya inzego bireba nka FERWAFA ifashijwe na Minisports, zari zikwiye kongera kwicarana n’abanyamuryango bayo bagashakira umuti ikibazo cya Gicumbi na Heroes mbere y’uko shampiyona itangira mu Ukwakira uyu mwaka.
Iyo Minisiteri ya Siporo ni yo yagiriye ariya makipe yombi inama yo kureka gutanga ikirego yari yateguye muri TAS, bityo yari ikwiye no kuyahuza na Ferwafa impande zombi zigashakira umuti amahari zifitanye.
Ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi ikinamo Umunyarwanda Bizimana Djihad, ni urugero rwiza n’iby’i Rwanda byakemuka, dore ko na yo iheruka kugarurwa mu cyiciro cya mbere nyuma y’igihe yaramanuwe nyuma bikagaragara ko yarenganyijwe.


