Japan: Minisitiri w’Intebe agiye kwegura ku bw’ubuzima bwe butameze neza

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe biteganyijwe ko yegura kuri iki gicamusi, aho avuga ko ubuzima bwe butakimwemerera kuzuza ishingano yatorewe n’abaturage.

BBC yatangaje ko Minisitiri Shinzo arwaye indwara yo mu bwoko bwa ulcerative colitis, ifata mu mara, bituma akenshi aba arwaye ntabashe gukora akazi uko bikwiye.

Igitangazamakuru cya Leta y’u Buyapani NHK cyatangaje ko Shinzo yavuze ko atagikeneye kuba imbogamizi mu gihugu amaze imyaka akorera bityo asanga igihe kigeze ngo yegure.

Shinzo Abe w’imyaka 65 y’amavuko afatwa nk’umwe mu ba Minisitiri b’Intebe barambye kuri uwo mwanya kuva mu mwaka 2012.

Biteganyijwe ko uyu munsi ku gicamunsi ari bwo yegura, akazakomeza gukora inshingano kugeza ishyaka rye Liberal Democratic Party (LDP) rizashyiriraho umusimbura.

Mu mwaka w’2006, Shinzo yabaye Minisitiiri w’Intebe w’agateganyo, umwanya yaje kweguraho mu 2007 nyuma yaho byari bimaze kugaragara ko arwaye indwara ya kanseri yo mu mara, ikomoka ku nzoga nyinshi asanzwe anywa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *