Minisitiri ushinzwe uburobyi Christine Andoa yasebeje abadepite babiri mu mbwiraruhame yatangiye i Kayunga bahita batangira kumukubita kugeza abashinzwe umutekano babakijije.
Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ibikorwa by’uburobyi mu kiyaga cya Kiyaga cya Kyoga giherereye mu gace ka Kayunga, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburobyi muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ya Uganda, Christine Andoa yagiranye amakimbirane n’abadipite babiri bari bazanye muri ako gaca bahita bafana mu mashati , abari aho bose baragoboka inzego zishinzwe umutekano zirahagoboka.
Daily Monitor yanditse ko ubwo Madamu Andoa ubwo yahabwaga umwanya nk’umushyitsi mukuru yabwiye abari aho ko Depite Kumana na Depite Nantaba aribo bafite uruhare runini mu ishimutwa ry’ubutaka bwabo rimaze igihe rivugwa muri aka gace.
Yagize ati” Mbere na mbere mbanje kubihanganisha kubw’ibihe bibi muri gucamo,nzi neza ko benshi muri mwe mwatwawe ubutaka bwanyu na ba rusahuzi. Gusa ikindi kibabaje ni uko 1mu babatwariye ubutaka yicaye imbere yanyu.”
Akimara kuvuga ibyo Depite Kumana yahise ahaguruka atangira gukurura Minisitiri Andoa , kugeza ubwo abashinzwe umutekano babatandukanije.
Depite Kumana na mugenzi we Nantaba nibo bari bahagarariye umushinga wa Leta uheruka gukorerwa mu karere ka Kayunga wo kwagura ishyamba ryo muri ako gace. Ni umushinga watwaye ubutaka burenga hegitari 34 zari zisanzwe zihingwaho n’abaturage.


