Umuyobozi w’akarere ka Gakenke yatanze amabwiriza ku bayobozi b’imirenge yose igize ako karere gutanga umusanzu wabo mu guhangana n’icyorezo Covid 19.
Mu ibaruwa irambuye umuyobozi w’akarere Nzamwita Deogratius yandikiye abanyamabanga nshingwabikorwa bose b’imirenge igize akarere ka Gakenke, yabasabye gukora urutonde rw’abarimu bose babarurwa mu murenge, abasaba ko babashyira mu bagomba kwitabira gahunda z’ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya Covid-19.
Ubutumwa buri muri iyi baruwa buragira buti”Bwana munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge, nejejwe no kukwandikira iyi baruwa ngusaba kumenyesha abarimu bose batuye mu murenge uyobora ko bagomba gufasha bandi mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya Covid-19 mu midugudu n’utugari batuyemo”
Iyi baruwa kandi isaba abayobozi b’imirenge gukora intonde z’abarimu babarirwa muri buri murenge. Mu rwego rwo korohereza abakora ubukangurambaga.
Ku munsi wa Gatatu tariki ya 26 Kamena nibwo inama y’abaminisitiri yateranye ishyiraho amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo Covid-19. Muri zo harimo no gufunga ingendo zo mu modoka rusange zihuza umugi wa Kigali n’izindi ntara.



