Abana babiri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uw’imyaka 3 n’undi w’imyaka 5, batangiye gukorwaho iperereza n’’igipolisi nyuma y’uko aba bana bibye imodoka y’iwabo barangiza bakayigongesha nk’uko igipolisi cyo muri Washington cyabitangaje.
Igipolisi gishinzwe umutekano mu muhanda kivuga ko aba bana bashakaga kujya gusura nyirakuru nta muntu babwiye kuwa kabiri ushize nka saa tanu z’amanywa.
Iyi nkuru ivuga ko nta muntu n’umwe wigeze akomereka ubwo aba bana batwaraga iyi modoka bakinjira maho imihanda ihurira bakagonga indi modoka. Umushoferi wagonzwe ariko ngo akaba yaragize udukomere tworoheje.
Kugeza ubu ngo nta kirego kirega aba bana cyatanzwe. Ababonye uko ibi bintu byagenze bavuga ko bumvise urusaku rw’impanuka nabo bagahurura berekeza kuri iyo modoka.
Mu gihe bari biteze gusanga ari umuntu mukuru, batunguwe no gusanga iyo modoka yari itwawe n’abana babiri bakiri bato cyane. Byabaye ngombwa ko bategereza nyina ngo ahagere ariko baraheba.
Abana babajijwe aho nyina ari, bavuze ko bavuye mu rugo basize asinziriye, bemeza ko bashakaga kwisurira nyirakuru.
Mu gusoza, iyi nkuru dukesha WWWNews ivuga ko aba bana babashije kwatsa imodoka barayitwara bagera mu ihuriro ry’imihanda bakagonga imodoka yo mu bwoko bwa Volvo yari ihageze.
@bwiza.com



