Sergio Ramos yasabye Messi kutava muri FC Barcelona

Sangiza iyi nkuru

Kapiteni w’ikipe ya Real Madrid, Sergio Ramos yatangaje ko yifuza ko Lionel Messi atava muri shampiyona ya Espagne, gusa ahamya ko uyu munya-Argentine akwiye kwemererwa guhitamo ahazaza he na FC Barcelona amaze hafi imyaka 20 akinira.

Ramos yabitangarije i Stuttgart mu Budage, aho we na bagenzi be bitabiriye umukino wa UEFA Nations league ugomba guhuza ikipe y’Igihugu ya Espagne n’iy’Ubudage.

Ku bwa Ramos, ibyo Messi yakoreye Barça bimuha uburenganzira busesuye bwo kwihitiramo ahazaza he, n’ubwo igenda rye ryaba ari igihombo gikomeye kuri buri wese ufite aho ahuriye na ruhago ya Espagne.

Ati: “Yabonye uburenganzira bwo kwihitiramo ahazaza. Sinzi niba ari kubikora mu buryo bwiza, ku bw’umupira wa Espagne, ku bwa Barça ndetse no ku bwacu dukunda gutsinda abeza, turifuza ko atagenda.”

Kapiteni wa Real Madrid yavuze adategwa ko Lionel Messi aramutse avuye muri Shampiyona ya Espagne byaba ari igihombo gikomeye kuri yo.

Ati: “Leo atuma shampiyona ya Espagne n’ikipe ye biba byiza kurushaho, atuma za Clasico ziba nziza kurushaho kubera ko wifuza gutsinda uhanganye n’abakinnyi beza kandi ari mu beza ku Isi. Yamaze kubona uburenganzira bwo kwihitiramo icyo ashaka.”

Ramos na Messi bajya kunganya imyaka, bamaze hafi imyaka 15 bahanganye umwe ari muri Real Madrid undi ari muri FC Barcelona.

Ni imyaka bombi batwayemo ibikombe bitandukanye, birimo 16 bya shampiyona ya Espagne amakipe yabo yagiye asimburana gutwara.

Magingo aya ahazaza ha Lionel Messi hakomeje kuba urujijo, dore ko uyu Kapiteni wa FC Barcelona aherutse kuyimenyesha ko atifuza kongera kuyikinira, gusa yo ikamubwira ko niba yifuza kugenda hagomba kugurwa release clause ye ifite agaciro k’ama-Euro miliyoni 700.

Ku munsi w’ejo Jorge Messi, umubyeyi wa Lionel Messi akaba n’umuhagarariye, yagiranye inama na Josep Maria Bartomeu uyobora FC Barcelona ku hazaza ha Messi, gusa amakuru avuga ko ibiganiro by’aba bombi ntacyo byagezeho.

Ku rundi ruhande Ikinyamakuru TyC Sports cyo muri Argentine cyatangaje bwa mbere ko Messi yamenyesheje FC Barcelona ko ashaka kuyivamo, cyavuze ko nka 90% uyu mukinnyi ashobora kuguma muri FC Barcelona umwaka umwe, gusa iyi kipe ikaba iri kureba uko yamwongera andi masezerano y’imyaka ibiri, n’ubwo we atabikozwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *