Urukiko rwategetse ko imodoka ya Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda idafatirwa, nk’uko byari byasabwe na Rukeratabaro André wari warwitabaje ngo rwemeze ko yakwishyura amafaranga asigaye ku yo yaguze iyo modoka kugira ngo ayegukane.
Ku wa 27 Kanama ni bwo urubanza rwa Habumuremyi rwaburanishijwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo uwaguze iriya modoka yari yaregeye, asaba ko yafatirwa aho gukomeza kuba mu rugo rwa Dr. Habumuremyi, mu rwego rwo kwirinda ko hari ibindi byaha yakoreshwa.
Rukeratabaro yari yareze Dr Habumuremyi avuga ko baguze imodoka miliyoni 25Frw, akamuhamo miliyoni 19Frw andi asigaye akazayishyura nyuma.
Icyo gihe yabwiye Urukiko ko yaguze imodoka na Dr Habumuremyi ifite Plaque RAB 870Y yo mu bwoko bwa V8 bumvikana miliyoni 25Frw, mu kuyigura ntiyishyure amafaranga yose nk’uko bigaragara no mu masezerano y’ubugure yakozwe ku wa 12/06/2020 imbere ya Noteri wa Leta.
Rukeratabaro icyo gihe yishyuye miliyoni 19Frw hasigara miliyoni 6Frw. Dr Habumuremyi Damien agitabwa muri yombi kubera ibyaha bindi aregwa, Rukeratabaro yahise atanga ikirego kugira ngo abone uko yishyura amafaranga yari asigaje ngo yegukane imodoka yahoze igendamo Minisitiri w’Intebe.
Yavuze ko yagize impungenge z’uko Ubushinjacyaha bushobora gufatira imitungo ya Dr Pierre Habumuremyi kubera imanza zimufunze nshinjabyaha zidafite aho zihuriye n’ikibazo afitanye na Rukeratabaro, bigatuma ya modoka na yo ifatirwa cyangwa igakoreshwa ibindi.
Dr Habumuremyi yavuze ko ibyavuzwe na Rukeratabaro Andre bitahabwa agaciro kuko yagombaga kwishyura amafaranga yose y’ubugure bw’imodoaka uko bari babyumvikanye, ngo ariko ntabwo yabyubahirije ahubwo yashyize kuri konti ya Dr Pierre Damien Habumuremyi miliyoni 10Frw gusa.
Habumuremyi yari yasabye Urukiko ko Rukeratabaro yishyura miliyoni 15Frw asigaye kugira ngo abone kumuha imodoka.
Urukiko ubwo rwafataga umwanzuro kuri urwo rubanza, rwategetse ko iyo modoka iba igumye kwa nyirayo ari we Dr Habumuremyi.


