Kagere ntiyemera ko we na Jacques Tuyisenge baganiriye na APR FC

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu Meddie Kagere yahakanye ibyavuzwe ko we na Tuyisenge Jacques baraye bagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru ba APR FC, mu gihe amakuru akomeje kwerekeza aba ba rutahizamu bombi muri iriya kipe y’Ingabo z’igihugu.

Jacques Tuyisenge amaze iminsi ari mu Rwanda nyuma yo gusesa amasezerano n’ikipe ya Petro Atletico de Luanda yo muri Angola mu gihe Meddie Kagere bivugwa ko yavuye muri Tanzania kuri uyu wa gatatu aje kurangizanya na APR FC.

Amakuru ava mu gihugu cya Tanzania atangaza ko uyu rutahizamu atameranye neza n’umutoza wa Simba Sven Vandenbroeck, ndetse ko bashobora kuba barateranye amagambo nyuma yo kwegukana igikombe cya Community Shield Cup nyuma y’uko Kagere yari yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Hari andi makuru kandi yemeza ko Kagere umaze imyaka ibiri yikurikiranya ayobora abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Tanzania yamaze kwemererwa kujya aho ashatse na Mohammed Dewji uyobora Simba SC, amahirwe menshi akaba amwerekeza muri APR FC.

Ikinyamakuru FunClub cyatangaje ko gifite amakuru y’uko yaba Meddie Kagere ndetse na Jacques Tuyisenge babonanye n’ubuyobozi bukuru bwa APR FC, bakemeranya na bwo kuyisinyira amasezerano y’imyaka aho byitezwe ko bayifasha kugera ku ntego zo gukina imikino y’amatsinda ya CAF Champions League.

Cyakora cyo umuvugizi w’ikipe ya APR FC Kazungu Clever yavuze ko kugeza ubu ibya Kagere na Jacques muri APR FC babyumva nk’ibihuha, gusa ko ari abakinnyi beza buri umwe yakwifuza.

Yagize ati: “Kagere umwaka ushize yifuzwaga na Zamalek yo mu Misiri, Jacques na we ni uko avuye muri Angola, bombi ni abakinnyi beza nta kipe itabifuza mu karere, gusa kugeza ubu amakuru mfite ni uko tutari twavugana na bo”.

Kagere na we yifashishije amagambo atatu kuri Twitter, yavuze ko inkuru y’ikinyamakuru FunClub atari ukuri.

Asubiza inkuru iki kinyamakuru cyari cyanyujije kuri Twitter yagize ati: “Mukomeze mubabeshye.”

APR FC niramuka iguze Meddie Kagere na Jacques Tuyisenge nkuko byitezwe ariko bizayitwara atari make, cyane ko Meddie Kagere muri Tanzania yahembwaga umushahara w’ibihumbi birindwi by’amadorali ku kwezi, mu gihe Jacques Tuyisenge we yakoreraga amadorali 13 000 by’amanyamerika buri kwezi, akanishyurirwa inzu y’amadorali $3000 muri imwe mu mujyi wambere uhenze cyane muri Africa.

APR FC kandi irifuza Muhire Kevin we ukina mu gihugu cya Misiri ndetse na Nemeyimana Kato wa KCCA yo muri Uganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *