Bamwe muri aba bahanzi bagiye bicwa muri jenoside abandi bicwa n’ idwara ariko kugeza magingo aya ibihangano byabo birabavugira, n’ubwo hatangajwe 11 si uko aribo gusa batabarutse ibihangano byabo bikaba bikiri mu mitwe ya benshi.
1.Kagambage Alexandre: Uyu muhanzi yagaragaje ubuhanga mu njyana nyarwanda ibyo byatumye aba ikirangirire anatumirwa cyane mu mihango y’ ubukwe.
2.Sebanani André: Umunyamakuru, umukinnyi w’ inikinamico, yubatse izina cyane mu guhimba indirimbo zakunzwe cyane ubwo yakoranaga na Orcherstre Impala.
3.Minani Rwema: Yamenyekanye cyane ari mu itorero ndangamuco “Indahemuka” rya RPF ndetse na nyuma yaho yaje gukora ku giti cye (carriere).
4.Soso Mado wa Njenje: Mbere yo gutangira muzika bivugwa ko uyu mugabo yize mu iseminali akaba ari naho yakuye ubumenyi n’ ubuhanga budasanzwe mu guhimba indirimbo, gucuranga ibikoresho bya muzika bitandukanye ndetse indirimbo ze nyinshi zamenyakanye muri orchestre Impala
5.Mutamuliza Annonciata (Kamaliza): Azwi i Burundi mbere y’ uko ajya ku rugamba rwo kubohora u Rwanda aho nawe ari mu bantu batangije Itorero Indahemuka.
Inganzo ye ntizibagirina nk’ uko indirimbo zikomeza kunogera amatwi ya benshi, yamenyekanye cyane mu ndirimbo Kamariza bahita banayimwitirira.
6.Franco Les Fellows꞉ Uyu mugabo wari uhagarariye “Le Fellows” azwiho ubuhanga bukomeye mu guhanga aho mu myaka ya za 1980 yabarirwaga mu baririmbyi ba mbere mu gihugu cy’ u Rwanda.
7.Karemera Rodrigues: Uyu mugabo mu bihe bye niwe muhanzi nyarwanda wa mbere wari ufite impamyabushobozi ihanitse muri muzika kuko yagize amahirwe yo kujya kuminuza ubwotamasimbi.
8.Rugamba Cyprien: Yari umusizi, umuririmbyi ndetse n’ umushakashatsi mu bijyanye n’ amateka n’ umuco.
Umwihariko wa Rugamba ntushingiye ku nganzo yari yibitsemo, ahanini yaharaniriye gutoza abakiri bato bazaga bamugana mu Masimbi na Amakombe.
9.Bizimana Loti: Yakoreshega ubuhanga mu kwandika indirimbo ze ku buryo ibihangano bye byinshi bikubiyemo amagambo azimiza, itito n’ ubundi buvanganganzo buhanitse.
10.Rosalie Mukamutara: Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ye yise“Turaje”.
11.Bizimana Loti: Uyu muhanzi yishwe muri jenoside, yari azwiho inganzo ityaye kandi yari ikubiyemo ubutumwa bukaze.
“Nitwa Patron, “Nta munoza”, “cya Bitama” ni zimwe mu ndirimbo z’ uyu muhanzi zitazibagirana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


