Rayon Sports binyuze muri Munyakazi Sadate uyiyobora, yamaze kwandikira Ferwafa isaba ko ibihano iheruka kuyifatira kubera kunanirwa kwishyura Ivan Minnaert byaba bisubitswe mu gihe kingana n’imyaka ibiri.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryatangaje ko Rayon Sports itemerewe kwandikisha abakinnyi muri uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021, kugeza igihe izaba yamaze kwishyura miliyoni zisaga 14 yaciwe mu rubanza yatsinzwemo Minnaert.
Ni nyuma yo kutubahiriza imyanzuro y’akanama nkemurampaka ka Ferwafa, ku kibazo cyo kuba iyi kipe yarirukanye uwo mutoza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu byo Rayon Sports yari yasabwe, harimo kuba yamaze kwishyura Minnaert miliyoni zisaga 13 z’amanyarwanda bitarenze iminsi 60 (amezi 2), yarangiranye na tariki ya 02 Nzeli 2020, bitaba ibyo Ferwafa igashyira mu bikorwa icyo amategeko ateganya, ibyatumye Rayon Sports ihanishwa kutemererwa kwandikisha abakinnyi mu mwaka w’imikino utaha 2020-2021.
Rayon Sports yafatiwe ibihano nyuma y’uko ku wa 02 Nyakanga yari yihanangirijwe ko igomba kwishyura uriya mutoza, bitaba ibyo igafatirwa ibihano birimo gukurwaho amanota no kubuzwa kugura no kugurisha abakinnyi nk’uko ingingo ya 61 C y’amategeko agenga Ferwafa ibiteganya.
Mu ibaruwa Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, yasabye ko ibihano ikipe ayobora yafatiwe byahagarikwa mu gihe cy’imyaka ibiri, ngo kubera ko Covid-19 yatumye ubwishyu butaboneka.
Sadate yagize ati: “Urubanza dufitanye na Jacky Ivan Minnaert rwamaze gucibwa mu nzira zose z’umupira w’amaguru ndetse twanahawe ibihano igihe tutamwishyura, gusa kubera ikibazo cy’ibihe umupira wacu urimo (Covid-19) ikipe ya Rayon Sports ikaba itarashoboye kwishyura nk’uko twabitegetswe n’ubwo twari dufite ubushake cyane ko twamwishyuyeho makeya ($2,000)”.
Munyakazi yavuze ko ashingiye ku ngingo ya 12 ijyanye na Sitati ya FIFA yo muri Werurwe 2020 iteganya ko ikipe yahawe ibihano byo kutandikisha abakinnyi cyangwa kutabagurisha kubera kutishyura ibyo bihano bishobora guhagarikwa, asaba ko ibyo Rayon Sports bihagarikwa mu myaka ibiri.
Ati: “Dukurikije ibihe turimo, dusanga mwadusubikira ibyo bihano mu gihe cy’imyaka ibiri tukaba twakwisuganya tukishyura nk’uko twagaragaje ko dufite ubushake.”
Perezida Sadate yavuze ko Ferwafa iramutse isubitse ibyo bihano Rayon Sports yazitwara neza.


