Abategetsi mu gihugu cya Sudani batangaje ko iki gihugu kinjiiye mu bihe bidasanzwe bizamara amezi atatu, kubera Imyuzure ikomeye yanahiranye ubuzima bw’abatari bake ikomeje kukibasira.
Lena el-Sheikh, Minisitiri wa Sudani ushinzwe umurimo n’Iterambere ry’abaturage, yavuze ko imyuzure yibasiye Sudani muri uyu mwaka yahitanye abantu 99 igakoneretsa 46, na ho ababarirwa mu bihumbi 500 bakaba baravuye mu byabo nyuma y’uko inzu zirenga ibihumbi 100 zisenyutse.
Ibiro Ntaranakuru bya Sudani (SUNA) byasubiyemo amagambo ya Minisitiri el-Sheikh, bivuga ko igipimo cy’imvura n’imyuzure izibasira Sudani uyu mwaka kizarenga icyo mu mwaka wa 1946 n’ 1988 ubwo kiriya gihugu kibasirwaga n’imyuzure ikomeye, bijyanye no kuba imvura igikomeje kugwa ku bwinshi.
Imyuzure ikomeje kwibasira igihugu cya Sudani yatewe no kuba amazi y’uruzi rwa Nili yariyongereye cyane, hanyuma agasandara mu ngo z’abaturage.
Abaturage baganiriye na Al Jazeera bayibwiye ko atari ubwa mbere uruzi rwa Nili rwari rwuzuye, ariko ko ari ubwa mbere babonye amazi angana kuriya.
Umuturage witwa Omar Ahmed wo mu gace ka Um Dom mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Khartoum yagize ati: “Ingano y’amazi irenze ukwemera. Nari mu rugo iwanjye ntatekereza ko amazi yahagera. Yabanje mu rugo ruri imbere y’iwanjye, agera iwanjye hanyuma anakomereza mu ziri inyuma yanjye. Hafi yanjye ingo zirenga 40 zangijwe n’imyuzure.”
Undi witwa Alwaly Abdeljaleel yavuze ko abaturage bamaze guhungana ibintu byabo, ngo kuko inzu bari batuyemo zasenyutse burundu.
Minisiteri y’Ingabo muri Sudani yamaze gushyiraho Komisiyo idasanzwe yo guhangana n’iriya myuzure.
Mu busanzwe igihe cy’imvura muri Sudani gitangira muri Kamena kikageza mu Ukwakira.
Komisiyo yashyizweho yatanze imbuzi y’uko imvura ishobora kwiyongera ku buryo amazi ashobora kurenga intera ya metero 17.58 ariho uvuye ku nkombe z’uruzi rwa Nili.


